Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bwashimye ubuyobozi na guverinoma z’u Rwanda na Uganda byiyemeje kongera gufungura umupaka wa Gatuna.
Ibi bibaye nyuma y’uko guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera gufungura umupaka warwo na Uganda, ku ya 31 Mutarama 2022, nyuma y’imyaka hafi itatu ufunze. Umupaka wafunzwe ku ya 27 Gashyantare 2019.
Umupaka ufungwa u Rwanda rwashinjaga Uganda gushyigikira abarwanya u Rwanda, gushimuta abaturage barwo no kubafungira ahantu hatemewe n’amategeko bamwe bagakorerwa iyicarubozo. U Rwanda rwaje kuburira abenegihugu kwirinda kujya muri Uganda, ruvuga ko umutekano wabo utizewe.
Ariko mu gitondo kuwa gatanu, u Rwanda rwatangaje ko umupaka uzongera gufungurwa, iryo tangazo rikaba ryaraje nyuma y’uruzinduko mu Rwanda rw’umuhungu wa Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama mukuru wa se akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka ndetse na nyuma ya Ambasaderi Adonia Ayebare wari wazaniye ubutumwa budasanzwe Perezida Kagame.
Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, yashimye iki cyemezo avuga ko byongera imbaraga mu kwishyira hamwe kw’akarere, avuga ko gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi bigize EAC bizongera imibanire ishingiye ku mibereho, ubukungu na politiki nk’uko iyi nkuru dukesha The Independent ivuga.
Mathuki yagize ati: “Gufungura iyi nzira y’ubucuruzi bihuye n’ibivugwa mu masezerano rusange y’isoko rusange rya EAC kandi bigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’ibihugu by’abafatanyabikorwa binyuze mu kongera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, abantu, imari shingiro n’umurimo.”
Dr Mathuki yavuze ko kongera gufungura umupaka bizanateza imbere amahoro n’umutekano mu karere kose. Ati: “Iki cyemezo kigaragaza ubwitange bukomeye n’ubushake buriho mu Bakuru b’ibihugu bya EAC mu rwego rwo kwagura no kurushaho kunoza ubufatanye muri uyu muryango, cyane cyane ko Umuryango waguka hamwe no kwinjiramo gutegerejwe kwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje avuga ko Umuryango wiyemeje gushyigikira ibikorwa biteza imbere ubufatanye bw’akarere muri Afurika y’Iburasirazuba, akomeza avuga ko ubunyamabanga bwiteguye gutanga inkunga iyo ari yo yose ya tekiniki ishobora gukenerwa kugira ngo urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi bikomeze ku mipaka yose.


