Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, ariko mbere y’uruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabajijwe ku byari biherutse gutangazwa na Muhoozi kuri twitter aburira abashaka kumurwanya avuga ko hari ababibonye nk’iherezo ry’ibibazo by’ibihugu byombi ariko we atariko yabibonaga nubwo yemezaga ko hari icyizere ko bashobora kugera ku bisubizo bifatika, nk’uko byaje kugenda nyuma y’uruzinduko rw’uyu muhungu wa Museveni i Kigali n’impinduka Perezida Museveni yakoze mu Rwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare (CMI).

Umukuru w’Igihugu yabisubije umunyamakuru wa Jeune Afrique wari umubajije ati ” Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen. Kainerugaba, aherutse kwihanangiriza abashaka kukurwanya mu butumwa. Wanakiriye intumwa ya Uganda. iri ni itangiriro ry’ubwiyunge hagati ya Kampala na Kigali?

Perezida Kagame yasubije agira ati: “Buri mushoramari aba akwiye kugenzura akamenya neza umusaruro uva mu byo yashoye. Yego, turi mu biganiro ariko ntegereje kureba niba bikwiye kubishoramo. Kuri ubu, nta musaruro ndabona kandi intumwa nakira ndabizibwira.”

Yakomeje agira ati: “Hari abishimira amafoto y’ubuyobozi, bakumva byarangiye. Njye siko mbibona. Yego nishimiye ibyatangajwe n’umuhungu wa Perezida Museveni ariko nizeye ko bizarenga hariya hakavamo ibisubizo bya nyabyo.

Gusa nyuma y’uru ruzinduko rwabaye ku itariki ya 22 Mutarama 2022, n’ubwo bitazwi niba byaba bifitanye isano, Perezida Museveni yahise ahindurira inshingano uwari Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi, Maj. Gen. Abel Kandiho washinjwaga kuba inyuma y’ifungwa ridakurikije amategeko n’itotezwa ry’Abanyarwanda.

Uganda kandi yanarekuye Abanyarwanda 58 bari bafungiwe muri kasho z’uru rwego ruzwi nka CMI, iboherereza u Rwanda, banyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Nyuma y’ibi byose, Guverinoma y’u Rwanda yashimye intambwe Uganda irimo gutera, itangaza ko umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi uzafungurwa kuri uyu wa 31 Mutarama 2022; Uganda irabirushimira.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya
    Mperezida wacu se ahubwo ko lmana yamutwihereye tuzamutora ahubwo cyane urwanda rwacu yaruhaye agaciro umunyarwanda wese Aho ari afite uburenganzira busesuye nihe wakura umuperezida utanga imbabazi kubaba bakoze amakosa ubuse ninde ushaka ko igihu cyacu gisubira Aho cyahize tuzamutora rwose cyane ????/100

  2. Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya
    Mperezida wacu se ahubwo ko lmana yamutwihereye tuzamutora ahubwo cyane urwanda rwacu yaruhaye agaciro umunyarwanda wese Aho ari afite uburenganzira busesuye nihe wakura umuperezida utanga imbabazi kubaba bakoze amakosa ubuse ninde ushaka ko igihu cyacu gisubira Aho cyahize tuzamutora rwose cyane ????/100

  3. Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya
    perezida wacu se ahubwo ko lmana yamutwihereye tuzamutora ahubwo cyane urwanda rwacu yaruhaye agaciro umunyarwanda wese Aho ari afite uburenganzira busesuye nihe wakura umuperezida utanga imbabazi kubaba bakoze amakosa ubuse ninde ushaka ko igihu cyacu gisubira Aho cyahize tuzamutora rwose cyane ????/100

  4. Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya
    perezida wacu se ahubwo ko lmana yamutwihereye tuzamutora ahubwo cyane urwanda rwacu yaruhaye agaciro umunyarwanda wese Aho ari afite uburenganzira busesuye nihe wakura umuperezida utanga imbabazi kubaba bakoze amakosa ubuse ninde ushaka ko igihu cyacu gisubira Aho cyahize tuzamutora rwose cyane ????/100

  5. Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya
    Heck rwose birakwiye ko uwakosheje igihe asabye imbabazi agomba kuzihabwa Perezida wacu ni umubyeyi Ishida tuzamutora100%

  6. Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya
    Heck rwose birakwiye ko uwakosheje igihe asabye imbabazi agomba kuzihabwa Perezida wacu ni umubyeyi Ishida tuzamutora100%

  7. Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya
    Njyewe Mahungiro pacific ndashimira perezida wacu P R kagame yadukoreyepe ntamuntu waruziko uyumupaka wagatuna wazafungurwa ariko umubyeyi wacu twiherewe n,lmana aragikemuyepe. Ariko rye adusurano munda, abayobozi bomusiye nibo bashaka kumusebya. Urugero mukarere karutsiro rwose ibiherera bye nibikorwaremezo,rwose muzahasure muzirebere, mumurenge wanyabirasi rwose birabaajepe ndamuhanda tugira, ndanibibuga byokwidaga duramo birimo nigihari baragihaga ritse kugitunganya kimaze imyakaitanu batara gisubukura rwose munjye musura ngabariya bayobozi badindiza urubyiruko rwose ,nahubundi umuyobozi wacu numubyeyipe Perezida kagame azatugeza kuribyishipe Tuzamuto 100/100.murakoze.

  8. Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya
    Njyewe Mahungiro pacific ndashimira perezida wacu P R kagame yadukoreyepe ntamuntu waruziko uyumupaka wagatuna wazafungurwa ariko umubyeyi wacu twiherewe n,lmana aragikemuyepe. Ariko rye adusurano munda, abayobozi bomusiye nibo bashaka kumusebya. Urugero mukarere karutsiro rwose ibiherera bye nibikorwaremezo,rwose muzahasure muzirebere, mumurenge wanyabirasi rwose birabaajepe ndamuhanda tugira, ndanibibuga byokwidaga duramo birimo nigihari baragihaga ritse kugitunganya kimaze imyakaitanu batara gisubukura rwose munjye musura ngabariya bayobozi badindiza urubyiruko rwose ,nahubundi umuyobozi wacu numubyeyipe Perezida kagame azatugeza kuribyishipe Tuzamuto 100/100.murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *