1643554363380.jpg

Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe_Dr Kaberuka woherejwe na Perezida Kagame muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Dr Donald Kaberuka wahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gushyingura Dr Emmanuel Tumusiime Mutebile wari Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, yabwiye Abagande ko bo n’Abanyarwanda ari abavandimwe, bityo batananirwa gukemura ibibazo ibihugu byombi byagiranye kugira ngo babane mu mahoro.

Umuhango wo gushyingura Dr Mutebile wabereye ku ivuko mu Karere ka Kabale kegereye u Rwanda, kuri uyu wa 30 Mutarama 2022, Dr Kaberuka akaba yawitabiriye anyuze ku mupaka wa Gatuna ufungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere nyuma y’imyaka itatu wari umaze ufunze.

Dr Kaberuka wari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yasuhuje abitabiriye uyu muhango mu izina rya Perezida Kagame, abamenyesha ko Umukuru w’u Rwanda yifatanyije na bo muri uyu muhango

Yagize ati: “Mbazaniye indamukanyo zaturutse kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri iki gihe mwizihiza ubuzima bwa Emmanuel. Kuba kwanjye hano nk’intumwa ya Perezida wanjye, Nyakubahwa Paul Kagame ni ikimenyetso cy’ubushake bw’abantu b’ibihugu bibiri kugira ngo babane mu mahoro n’umutekano, bishimana.”

Yakomeje ko abakuru b’ibihugu bibiri bafite ubushake bwo kongera kugarura umubano mu buryo bwiza nk’uko byahoze. Ati: “Turabizi ko twese ko mu bihe bya vuba hari imbogamizi, ubu hari ubushake bw’abayobozi bacu babiri kugira ngo bakemure ibyo bibazo kubera ko kubikemura bishoboka.”

Dr Kaberuka yanakomoje ku isano iri hagati y’abatuye ibihugu byombi, ayishingiraho avuga ko yampa impamvu ikomeye yatuma umubano wongera kuba mwiza. Ati: “Abanyarwanda, abanya-Kabale, Kigezi turi abavandimwe kandi dufite ubushobozi bwo gukorera hamwe tugakemura ibi bibazo, tugakomeza duteza imbere ibihugu byacu bibiri.”

1643554363380.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *