Ikipe y’umukino w’intoki w’abafite ubumuga, Sitball, y’akarere ka Nyanza iyobowe na Emeritha Iradukunda, umukobwa w’imyaka 22, akaba afite ubumuga bw’amaguru yombi, ni yo izahagararira Intara y’Amajyepfo mu mikino ya Sitball y’abagore.
Naho mu bagabo, Amajyefo akazahagararirwa n’amakipe abiri: Iy’Akarere ka Gisagara n’iy’Akarere ka Ruhango.
Ayo matike yo guhagararira intara mu mukino wa Sitball yabonetse mu marushanwa yabereye ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya “Marie Merci”, ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru. Yahuje uturere dutanu (5) mu makipe y’abagabo ari two: Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara, Ruhango na Nyanza; n’abiri mu bagore: Nyanza na Rugango.
Nyuma yo kubona iyo tike, Iradukunda Emeritha, yagaragaje ibyishimo aterwa no gukina n’ubwo yatakaje amaguru ye yombi kuva mu bwana. Yagize ati: “Ubu tuvuye mu ntara, tugiye mu rwego rw’igihugu. Morali ni yose. Gukina bitera ibyishimo kuko iyo twahuye tuba tumeze nk’umuryango umwe.(..).Intego yanjye ni ukuzabona umwanya mu ikipe y’Igihugu.”
Iradukunda asaba kandi abafite ubumuga kutigunga, ahubwo bakiremamo icyizere kuko aribyo bizabazanira ibyishimo.
Kutigunga ni nabyo umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru, ushinzwe imibereho myiza, Byukusenge Assumpta, yasabye abafite ubumuga, afungura ku mugaragaro iyo mikno. Visi Meya Byukusenge yagize ati: “Abafite ubumuga nabo barashoboye, turabasaba kutigunga. Turakangurira kandi imiryango ifite mu ngo abantu bafite ubumuga kureba impano baba bafite kugirango tubafashe kuzibyaza umusaruro.”
Amakipe y’uturere yitabiriye amarushanwa uko ari arindwi yishimiye gukinira ku butaka butagatifu bwa Kibeho, nk’uko Bakundukize Herve, wari uyoboye ikipe y’akarere ka Gisagara yabivuze, dore ko benshi mu bakinnyi ari ubwa mbere bari bahageze.
Imikino ku rwego rw’igihugu iteganyijwe kuzaba ku matariki ya 19 na 20 Gashyantare 2022.




