Hari ibihugu biteganya gutangira gufata Covid-19 nk’izindi ndwara zandura by’igihe runaka

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka hafi ibiri y’icyorezo, ibihugu bimwe na bimwe byatangaje ko igitekerezo cyo gutangira gufata COVID-19 nk’izindi ndwara zandura, nk’ibicurane by’igihe runaka.

Nubwo hagaragaye ubwandu bwinshi bwatewe n’ubwoko bwa Omicron, bigaragara ko idatera kuremba ariko ikaba yandura cyane nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza, ibihugu birimo u Bwongereza na Irlande bigenda bigabanya cyane ingamba zari zarafashwe ku buzima rusange.

Danemark yatangaje gahunda yo gukuraho inzitizi zose mu cyumweru gitaha, kubera ko minisiteri y’ubuzima yatangaje ko COVID “itazongera gushyirwa mu rwego rw’akaga kuri sosiyete.”

Ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi ba politiki muri Espagne, u Bwongereza n’ahandi bwashimangiye ko sosiyete zigomba kwiga kubana na virusi.

“COVID ntabwo igenda. Igiye kubana natwe imyaka myinshi, imyaka myinshi, wenda iteka ryose, kandi tugomba kwiga kubana nayo, “ibi bikaba byaravuzwe na Minisitiri w’ubuzima mu Bwongereza Sajid Javid mu cyumweru gishize.

Ati: “Ntekereza ko tuyoboye u Burayi mu kuva muri Pandemic (indwara ikwira mu gihugu cyose cyangwa ku Isi.) tujya muri Endemic (indwara iboneka mu bantu runaka cyangwa ahantu runaka) kandi turayobora inzira yo kwereka Isi uko ishobora kubana na COVID.”

Icyakora, abayobozi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima baburiye ko hakiri kare gufata COVID-19 nk’indwara ifata abantu runaka ahantu runaka (Endemic), bashimangira ko ihindagurika rya virusi ridashidikanywaho kandi bavuga ko ku Isi hose icyorezo gikomeje kwiyongera.

Ati: “Turacyafite byinshi bishidikanywaho na virusi igenda ihindagurika byihuse, bitera imbogamizi nshya. Ntabwo rwose turi aho dushobora kubyita ‘Endemic’ “, Umuyobozi mukuru wa OMS ushinzwe ubutabazi mu Burayi, Catherine Smallwood, yabitangarije abanyamakuru.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Hari ibihugu biteganya gutangira gufata Covid-19 nk’izindi ndwara zandura by’igihe runaka
    Nibyo byiza tumenyere kubana na Covid_19 nkuko twamenyereye igituntu .

  2. Hari ibihugu biteganya gutangira gufata Covid-19 nk’izindi ndwara zandura by’igihe runaka
    Nibyo byiza tumenyere kubana na Covid_19 nkuko twamenyereye igituntu .

  3. Hari ibihugu biteganya gutangira gufata Covid-19 nk’izindi ndwara zandura by’igihe runaka
    Nibyo byiza tumenyere kubana na Covid_19 nkuko twamenyereye igituntu .

  4. Hari ibihugu biteganya gutangira gufata Covid-19 nk’izindi ndwara zandura by’igihe runaka
    Nibyo byiza tumenyere kubana na Covid_19 nkuko twamenyereye igituntu .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *