Kylian Mbappe yamaze kumvikana na Real Madrid kuyikinira

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kitari igito ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne imaze ishaka umukinnyi Kylian Mbappe, yamaze kumvikana nuyu musore wemeye kuza muri iyi kipe mu mpera ziyi mpeshyi akazaza amasezerano ye arangiye muri PSG.

Mu mpeshyi ishize Real Madrid yari yemeye gutanga £154m, ariko birangira uyu mukinnyi PSG nayo yagaragazaga ko ikimukenye imugumanye, perezida wa Real Madrid Florentin Perez yakomeje gutsimbarara kuri uyu mukinnyi biteganyijwe ko agomba kujya Santiago Bernabeu nk’umukinnyi w’igurisha kuko amasezerano ye muri PSG azaba arangiye akazajya ahembwa £41.5m nkuko bivugwa.

PSG igomba gukina na Real Madrid muri kimwe cy’umunani mu mikino ya UEFA Champions League, mu kwezi kwa Kanama , umwe mu bayobozi bayo Leonardo yashinje imyitwarire idahwitse Real Madrid mu gushaka uyu mukinnyi , gusa uyu muknnyi ku giti cye nawe akagaragaza inyota yo gukinira Real Madrid..

Leonardo ati” Mu myaka ibiri ishize Real Madrid yahoze yitwara gutya, ntabwo aribyo, ntabwo byemewe, nubwo bavugishije umukinnyi ntabwo ari byo kwemerwa kuri twe , ni ikimenyetso uburyo ubusabe bwaje mbere y’umwaka umwe ngo amasezerano ye arangire hamwe n’iminsi irindwi mbere yuko igura n’igurishwa rihagarara. Bashakaga ko twanga ubusabe, kugirango byereke Kylian ko bagerageje buri kimwe, hanyuma babone kumureshya umwaka utaha”

Mbappe ubu afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru ku Isi, akaba anafite igikombe cy’Isi yatwaranye n’ikipey’igihugu y’Ubufaransa mu mwaka wa 2018 , yaje muri PSG avuye muri Monaco nk’inizanyo, nyuma PSG iza kumugura £166m. Nibura muri PSG mu mikino 199 amaze kuyikinira yabashije gutsinda ibitego151, anabasha gutanga imipira yavuyemo ibitego 77.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *