Nyabihu: Aborozi baratabaza, inyamasawa itazwi igiye kubamaraho inka

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bakora ubworozi mu mirenge ya Muringa na Bigogwe yo mu Karere ka Nyabihu baratabaza ubuyobozi ngo bubafashe gukemura ikibazo cy’inyamaswa itazwi bakeka ko ituruka mu ishyamba rya Gishwati igiye kubamaraho inka.

Hashize iminsi abatuye mu murenge wa Muringa na Bigogwe bataka igihombo baterwa n’iyi nyamaswa iza ikarya inyana, izisanze mu biraro, bakaba basaba ubuyobozi kugira icyo bukora kugira ngo ubworozi butabacikaho.

Karegeya Cyprien, umwe mu borozi bororera muri Muringa yaganiriye na Bwiza.com, agaragaza ibihombo we na bagenzi be bamaze guhura nabyo bitewe n’iyi nyamaswa babyuka bagasanga yishe nabi inka zabo.

Yagize ati: “Hashize nk’amezi atatu hano hadutse igisimba, kikaza kikica inyana kikayirya yose cyamgwa kikayica kikarya ibyo mu nda gusa. Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2022 cyaraje cyica inyana yanjye, mu ijoro ryo kuri iyu wa 2 Gashyantare 2022 nabwo cyishe indi nyana. Nta joro rishira kitishe inyana. Kigenda cyimuka cyica guhera k unyana zamezi umunani kumanura. Nta muntu urakibona ngo amenye ngo ni inyamaswa ki. Dufite impungenge nk’aborozi kuko bikomeje inka zacika kuko inka niba ibyara nticutse kubera iyo nyamaswa ni ikibazo.”

Yakomeje agaragaza icyifuzo cyabo, ati: “Reba nko mu Kinigi imyaka yabo iyo yangirijwe n’inyamaswa zo muri parike barishyurwa. Natwe twifuza ko RDB yatwishyura.”

Dr Manishimwe Ange, inzobere mu by’urusobe rw’ibinyabuzima
avugako RDB yakagombye gukora ibarura ku nyamaswa ziri muri Gishwati kugira ngo imenye izirya inyama n’izirya ibyatsi. Yagize ati: “Kuba hari inyamaswa ishobora kuza ikarya amatungo y’abaturage bishobora kuba byaterwa n’uko indyanyama ari nyinshi kurusha indyabyatsi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinnette yavuze ko iki kibazo bakizi nk’ubuyobozi ndetse kimaze igihe, kandi bakimenyesheje RDB. Kuri uyu wa 2 Gashyantare nabwo ngo bateganyije inama hamwe n’abaturage, yiga ku buryo bashaka umuti wacyo.

Yagize ati: “Ntwabwo bibaye ubu ngubu. Habanje no gukurikirana tukamenya icyo kibazo uko giteye, aborozi bakavuga ko ari igisimba kiza kikarya inyana kikagenda, ariko ntikimenyekane. Twaje kubimenyesha RDB . Icyakurikiyeho RDB yashyizeho camera nubwo zitabashije kwerekana neza icyo gisimba icyo ari cyo, yagaragazaga udusimba duto dusanzwe. Uyu munsi dufite inama yo kongera gushaka umuti wiki kibazo, icyo dusaba aborozi ni ukwubakira inyana, ikindi bakareba ese abashumba barakora uko bikwiye? Kuko na none hajya haba ubujura bw’inka hakwiye gukazwa amarondo.”

Umuyobozi wa Pariki ya Gishwati, Anaclet Budahera avuga ko ikibazo bakizi kandi ko bagiye kwegera aborozi bakagishakira hamwe igisubizo kirambye. Ati: “Ayo makuru ndayazi, turimo kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse na RAB kugira ngo turebe uko twaganira n’abaturage, tukiga kuri iki kibazo. Ku ruhande rwacu tugiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane icyo gisimba, tumaze kukimenya, tubonye bishoboka twacyimurira ahandi mu yindi pariki. Icyo dusaba aborozi ni uko bakubakira imitavu, ikindi akenshi inyamaswa zitinya umuriro, bagiye barara hafi yaho amatungo yabo ari nabyo byaba byiza, mu gihe turi gushaka umuti urambye.”

Abaturage barasaba ko ubuyobozi bwihutira gukemura iki kibazo, kuko gisubiza inyuma iterambere ryabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *