Kuri uyu wa Kane Perezida Uhuru Kenyatta yagaragarije mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, akamaro u Rwanda rufitiye Kenya mu bucuruzi kubera aho ruherereye mu karere, amwizeza gukomeza ubufatanye mu kugera ku ntego z’umuryango wa EAC.
Ni mu biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye mu Ngoro y’umukuru w’igihugu ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri Kenya bakaganira ku nzego zitandukanye z’ubufatanye zirimo ubucuruzi, ubwikorezi n’umutekano.
Aba bayobozi bombi kandi baganiriye ku bibazo birimo kuvuka bihangayikishije akarere ndetse n’umugabane wa Afurika muri Rusange.
Ku bucuruzi, Perezida Kenyatta yavuze ko umwanya u Rwanda ruherereyemo muri aka karere bituma ruba umufatanyabikorwa w’ubucuruzi w’ingenzi kuri Kenya cyane cyane nk’irembo rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’isoko ryagutse ry’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Perezidansi ya Kenya rivuga ku mubonano w’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Kenyatta yishimiye intambwe y’u Rwanda yo kongera gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, avuga ko bizorohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu hagati y’ibihugu byombi bituranye.
Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, Perezida Kenyatta yahamagariye u Rwanda gukomeza gutumiza ibicuruzwa bitandukanye biva muri Kenya no gukomeza gukoresha serivisi zinoze ku cyambu cya Mombasa kugira ngo byoroshye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Umuyobozi wa Kenya yijeje mugenzi we w’u Rwanda kwiyemeza guharanira ko ibihugu byombi bifatanya mu guharanira kugera ku ntego z’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu nyungu z’abaturage bo mu karere.
Aba bayobozi bombi kandi bashimangiye ko biyemeje gufatanya gushakira igisubizo kirambye amakimbirane yo mu bihugu bya Ethiopia, Sudani, Sudani y’Amajyepfo na Somalia, bavuga ko Kenya n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare runini mu guteza imbere ibiganiro n’amahoro hagati y’impande zihanganye.


