Amatsinda aharanira amahoro yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yahawe amahugurwa ayafasha gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, amakimbirane yo mu miryango, abana bata amashuri n’ibindi.
Ni amahugurwa agamije amahoro arambye n’itermabere kuri bose rishingiye ku mibereho myiza.
Aya matsinda agera ku icumi ari mu mirenge imwe n’imwe y’utu turere yashinzwe mu mwaka wa 2017, aho yahuzwaga no kumva inyigisho zitangwa mu kinamico Musekeweya.
Nyuma aho umushinga witwa ‘Tujyane’ utangiriye gutambutsa ubutumwa bwo kubaka amahoro no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yiyemeje kuba umusemburo wo kubaka amahoro ndetse no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside bashingiye ku butumwa bumva muri Musekeweya.
Umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Tujyane’, Habarugira Nicholas, avuga ko abagize ariya matsinda bashoboye gusesengura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda ndetse banatanga imyanzuronama ku byakorwa kugira ngo ibyo bibazo bibashe gukemuka.
Ni ibyagezweho ku bufatanye n’uturere twa Nyamasheke na Rusizi mu mushinga wa Tujyane ukorera muri utu turere, ku bufatanye na CBS Rwanda La beneveoencia ku nkunga y’Ubumwe bw’u Burayi.
Uyu mushinga ‘Tujyane’ watangijwe mu mwaka wa 2020 ugamije ubumwe n’ubwiyunge, gukumira ingaruka z’uruhererekane rw’ingaruka za Jenoside mu rubyiruko; gutegura abafungurwa gusubira mu buzima buzanzwe mu midugudu iwabo; ndetse no kubaka mahoro arambye.
Habarugira avuga ko abitabiriye ariya matsinda “bubakiwe ubushobozi buhagije bwo kumenya ibibazo byugarije sosiyete bakabikorera ubuvugizi bagamije kubaka amahoro.”
Ubuyobozi bw’uturere abahuguwe baturukamo na two duhamya ko tubabona nk’abantu bafite ubushobozi buhagije ku buryo bakwifashishwa mu kubaka amahoro n’ituze ry’umuryango nyarwanda.
Amatsinda yahuguwe mu gushakisha no gukorera ubuvugizi ibibazo bibangamiye umuryango ni ayo mu mirenge ya Macuba, Mahembe, Kagano, Nyabitekeri na Gihombo yo mu karere ka Nyamasheke na Kampembe, Rugarama, Nkungu, Nkaka na Nkombo yo mu karere ka Rusizi.
Umuhuzabikorwa wa ‘Tujyane’ avuga ko uko ubushobozi buzajya buboneka ari na ko iriya gahunda ishobora kuzagenda yaguka, dore ko biri no mu byifuzo byatanzwe.



2 Responses
Nyagatare: Pasiteri arashinjwa kwica ubukwe hasigaye umunsi umwe ngo butahe
Muraho neza uwo musore baramuhemukiye
Nyagatare: Pasiteri arashinjwa kwica ubukwe hasigaye umunsi umwe ngo butahe
Muraho neza uwo musore baramuhemukiye