Mu gihe ikipe APR FC yiteguye imikino irimo n’uwo izacakiranamo na Rayon Sports, umukinnyi wayo ukina imbere Hakizimana Muhadjir, ku bw’ibyago ntabwo azitabira iyi mikino.
Uyu musore Hakizimana Muhadjir wa APR FC, ngo agiye kumara ibyumweru 6 adakandagizi ikirenge mu kibuga nyuma yaho imvune ye ikomeje kumubera agatereranzamba.
Mu myitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mutarama 2017, nibwo uyu musore wari umaze iminsi n’ubundi ajya mu kibuga asimbuye kubera izi mvune, yongeye gutsikira imvune ye irabyuka niko kujyanwa kwa muganga ashyirwaho isima, nk’uko byatangajwe na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imvune uyu musore yagize ngo ntaho yaba itaniye n’iyo Sekamana Maxime na Nshimiyimana Amran bagize mu mwaka ushize wa 2016.
APR FC ubu iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 27 ifite imikino imbere ikurikirana kuri ubu buryo Marines FC, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 32 nyuma ikazakina na Bugesera FC, iyi mikino yose ikazakinwa Hakizimana ataragaruka mu kibuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


