Umusirikare wa FARDC yiyahuye nyuma yo kwivugana umugore we n’abandi bantu babiri bo mu muryango we kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Gashyantare 2022 mu Karere ka Beu, mu Mujyi wa Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru yemejwe na Burugumesitiri wa Beu ubwo yavuganaga na 7sur7.cd ku murongo wa telephone.
Lambert Mukendi Tsingoma uyobora Beu yagize ati “ Hari umusirikare wa FARDC warashe yegereye umugore we, n’abandi babiri bo mu muryango we bahise bapfa.
Yahise yihindukirizaho umunwa w’imbunda iminota micye nyuma, bigira abantu bane bapfuye. Byabereye Benengule, kamwe mu duce twa Komini Beu,”
Iyi nkuru ivuga ko iperereza ryatangijwe ngo hamenyekane ukuri ku byabaye nubwo ngo bigoye kumenya icyabiteye kuko uwabikoze atakiriho.
Mukendi ati “ Ibyo ntibyabuza ariko inzego zibishinzwe gukora akazi kazo”
Izo nzego zikaba zajyanye imirambo y’abapfuye mu iburuhukiro bwo muri ako gace mu gihe hategerejwe ko bashyingurwa.


