Urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa ku byaha by’iterabwoba.
Impamvu y’isubika ry’uru rubanza itewe n’ikibazo cy’uburwayi bw’umutima umwe mu baburanyi witwa Munyaneza Anastase yagize, gituma atarwitabira nk’uko byemejwe n’umwunganizi we mu by’amategeko, Me Twajamahoro Herman, na raporo ya gereza afungiwemo.
Yagize ati: “Nitabiriye iburanisha ry’uyu munsi nk’uko bisanzwe, hanyuma abagororwa bampa inkuru y’uko mugenzi wabo Munyaneza Anastase arwaye ndetse bamwe banapuresizaga, ubundi asanzwe agira ikibazo cy’umutima. Birumvikana ko ari ikibazo ariko mu gihe iyo nkuru bayimbwiraga, nahise mbyandika muri system. Ariko nabonye ubuyobozi bwa gereza nabwo muri system bahise babyandika, bagaragaza impamvu Munyaneza Anastase atitabiriye iburanisha.”
Me Twajamahoro yasabye ko urubanza rusubikwa kubera ko aburanira hamwe na bagenzi be, ashyigikirwa n’abunganira abandi baburanyi bashingiye ku ngingo z’amategeko ndetse n’Ubushinjacyaha.
Perezida w’iburanisha yimuriye by’agateganyo urubanza tariki ya 16 Gashyantare 2022, ishobora guhinduka bitewe n’ikizagaragara muri raporo ya muganga y’uko ubuzima bwa Munyaneza buhagaze.
Mu gihe Munyaneza yazaba yarakize, urubanza ruzaba, ariko abaregwa, ababunganira n’ubushinjacyaha; bamenyesheje ko ku wa 15 Gashyantare bazamenya niba urubanza ruzaba cyangwa rutazaba.
Munyaneza Anastase ni umwe mu barwanyi bakuru bahoze muu mutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN, akaba yari afite ipeti rya Major General.


