Umukarani witwa Suwiri wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, yatunguwe n’uko agahanga k’ihene yari yatabye kamutegetse kugasubiza aho yagakuye, kanamuhungabanya ku buryo yabuze imbaraga zo kwikura aho yari ari.
Nk’uko BTN TV yabitangaje, uyu mugabo yavuze ko yahamagawe na Pasiteri kuri Eglise du Peuple de Dieu amubwira ngo ajye kujugunya ipusi, ahageze asanga ni umutwe w’ihene.
Ngo yafashe imifuka, agashyiramo, maze ajya kukajugunya kugira ngo ‘abone amafaranga yo gutunga abana be’.
Ariko ngo nyuma y’iminota 30 amaze kujugunya aka gahanga, umubiri we warahindutse, yumva acitse intege, asobanurira bagenzi be impamvu ishobora kuba yaramuteye ibi bibazo; ari yo aka gahanga k’ihene.
Uyu mukarani yavuze ko byageze aho akumva amajwi amutegeka kugasubiza aho yagakuye. Ati: “Nyuma nkumva ikintu kiri kumvugiramo ngo ‘uriya mutwe wakuye hariya, wawusubije aho wawukuye’. Nakweguka gutya, nkabura umuntu.”
Ku munsi ukurikiyeho, yarangiye bagenzi be aho yari yatabye aka gahanga, barakamutaburira, maze bakamuzanira aho yari ari, ariko avuga ko nyuma yongeye kwitura hasi ubwo bari bamaze kukageza aho yagakuye.
Amaze kwitura hasi, Imbangukiragutabara yaraje, imujyana ku bitaro nk’uko amashusho akomeza abyerekana.
Pasiteri Ivan uyoboye ishuri ry’incuke rya Rocher unafite inshingano muri Eglise du Peuple de Dieu, yemereye umunyamakuru ko koko yatumye uyu mukarani gukura aka gahanga katumaga amasazi kuri iri shuri, kugira ngo kadakomeza guteza umwanda.
Yagize ati: “Suwiri ndamuzi, ni umukarani ukorera hano ku isoko. Dusanzwe dukorana, asanzwe adufasha mu mirimo imwe n’imwe ijyanye n’isuku hano mu kigo. Ukuntu byagenze, Parcel yacu igera hejuru ya ruhurura, ejo twahasanze ikintu cyari kimeze nk’umutwe, cyarimo giteza umwanda, cyari gifite isazi nyinshi cyane. Hanyuma ndareba, ndavuga nti ‘kino kintu gishobora kuduteza umwanda’ kubera ko cyari gifite isazi nyinshi cyane.
Hanyuma ni bwo nahamagaye wa musore dusanzwe dukorana, ndavuga nti : ‘kino kintu kinjugunyire, kitaza kunteza umwanda kuko kiri kuzana isazi nyinshi ku bana. Hari mu masaa yine, aragenda arakijugunya, ahubwo uyu munsi ntunguwe n’ukuntu cyagarutse ndetse na we ngasanga yaryamye mu kigo.”
Pasiteri Ivan avuga ko nta cyagaragaza niba ari umwuka mubi waba wahungabanyije uyu mukarani, ko ahubwo ashobora kuba afite indi ndwara yakwemezwa n’abaganga mu gihe baraba bamaze kumusuzuma.
Haracyari urujijo ku waba yashyize aka gahanga kuri iri shuri n’icyo yari agambiriye.


