Uganda yanenze icyemezo cy’urukiko kiyisaba kwishyura RDC Miliyoni 325$

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Uganda yavuze ko ibona icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga rw’Ubutabera ari akarengane kandi ari kibi cyo kuyisaba kwishyura Repubulika ya Demokarasi ya Kongo miliyoni 325 z’amadolari y’indishyi kubera uruhare yagize mu makimbirane mu ntara ya Ituri ikungahaye ku mutungo kamere.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishyuzaga Uganda amamiliyaridi y’amadolari y’impozamarira kubera intambara ikaze yo mu 1998-2003.

Mu 2005, ICJ yemeje ko Uganda igomba kwishyura indishyi umuturanyi kubera intambara yamushojeho y’imyaka itanu yahitanye abantu ibihumbi magana.

Abahagarariye Uganda bamagana iki cyemezo bavuga ko ayo mafaranga yishyuzwa “adakwiye kandi ko yakwangiriza ubukungu bw’igihugu.”

Intumwa Nkuru ya Leta ya Uganda, William Byaruhanga, yabwiye urukiko iti: “Mu by’ukuri ni ugushaka kugira Uganda nyirabayazana y’ibyabaye byose mu ntambara.”

Iyi ntambara yo muri Congo bakunda kwita Intambara ya 2 ya Congo, imaze gukomera, yahuruje ibihugu icyenda bya Afurika, aho Uganda n’u Rwanda byari bishyigikiye ingabo z’inyeshyamba zirwanya leta ya Kinshasa .

Nubwo uganda yagabanyirijwe cyane amafaranga yasabwaga kwishyura akava kuri miliyari 11 $ akagera kuri miliyoni 325 $, ntabwo iranyurwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo yasohoye yagize iti: “Nubwo amafaranga yatanzwe ari make ugereranije n’ayasabwe na DRC, Uganda iracyabona icyemezo cy’urukiko kibogamye kandi atari cyo, kimwe n’icyacyibanjirije cyo mu 2005 “.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *