Nyanza: Ashinja umukire kumwambura Frw miliyoni 12 z’umuhungu we wapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Mukakanuma Beatrice utuye mu Kagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza avuga ko umukire witwa Rutabagisha Gaspard yamwambuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12 yari kuri konti y’umuhungu we wapfuye.

Mukakanuma yabwiye umunyamakuru wa BTN TV ko nyuma y’urupfu rw’umuhungu we witwa Ruburijabo Alexis wari rwiyemezamirimo mu Karere ka Nyamagabe, Rutabagisha wari kumwe n’abandi bagabo babiri bamuteye mu rugo, bamumenyesha ko yapfuye atamwishyuye umwenda w’aya mafaranga.

Gusa ngo icyo gihe, uyu mukecuru yarabahakaniye, abishingiye ku kuba haba mu muhango wo gushyingura cyangwa ku rusengero Rutabagisha atigeze ahagaragara, ngo avuge ko Ruburijabo yari amubereyemo umwenda w’amafaranga miliyoni 12.

Yagize ati: “Ikibazo mfite ni icy’umutungo w’umwana wanjye bifunze. Watwawe na Gaspard Rutabagisha. Tuvuye gushyingura, urumva ku irimbi ntiyigeze aboneka ngo amushinje ko amubereyemo umwenda, ku rusengero ntiyigeze avuga ati ‘yambereyemo umwenda’.”

Mukakanuma avuga ko ubwo yari amaze guhakanira Rutabagisha, we n’aba bagabo batashye, ku munsi ukurikiyeho araza amushyira mu modoka ye, amujyana kuri Banki y’Abaturage mu Karere ka Kuye, aramusinyisha, amafaranga avanwa kuri konte ya Ruburijabo.

Abo mu muryango bavuga ko aho bamenyeye ikibazo, bitabaje urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), dosiye igera mu bushinjacyaha no mu rukiko, ngo rwaje kubamenyesha ko rwamaze gushyingura dosiye bataraburana.

Bavuga ko bajuririye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye, iburanisha ryari riteganyijwe mu Kuboza 2021 ryimurirwa tariki ya 14 Gashyantare 2022. Gusa ngo kubera ko baburana n’umuntu ukomeye, nta cyizere bafitiye ubutabera.

Rutabagisha ntacyo yigeze atangariza umunyamakuru washakaga kumenya icyo avuga kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyanza: Ashinja umukire kumwambura Frw miliyoni 12 z’umuhungu we wapfuye
    Mbega akarengane!,niba ibivugwa nuyu mubyeyi ari ukuri namugira inama yo kwiyambaza H.E President Paul KAGAME kuko niwe wenyine wagikemura nahubundi ikigaragara cyo uwo uri kuyamurya yamaze nokumugura kuri RIB nokubacamanza.

  2. Nyanza: Ashinja umukire kumwambura Frw miliyoni 12 z’umuhungu we wapfuye
    Mbega akarengane!,niba ibivugwa nuyu mubyeyi ari ukuri namugira inama yo kwiyambaza H.E President Paul KAGAME kuko niwe wenyine wagikemura nahubundi ikigaragara cyo uwo uri kuyamurya yamaze nokumugura kuri RIB nokubacamanza.

  3. Nyanza: Ashinja umukire kumwambura Frw miliyoni 12 z’umuhungu we wapfuye
    Ubu se ibi bibaho. Kuki se uyu mucyecuru atahuruje abana be. Kuki se ageze kuri banki yemeye gusinya, kuki atabyanze. Uyu RUTABAGISHA nawe, yakoze icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi. Yagomba kubanza kubiregera, akaburana , agatsinda cg agatsindwa. Ibi ni ubwambuzi bw’icy’INGUFU. Kuko NYAKWIGENDERA AKIRIHO, yagombye kuba yaratanze ikirego kihutirwa, AGASHINGANISHA ARIYA MAFARANGA. Ibyo yakoze SIBYO. TWIZERE KO UBUTABERA BUZATANGWA.

  4. Nyanza: Ashinja umukire kumwambura Frw miliyoni 12 z’umuhungu we wapfuye
    Ubu se ibi bibaho. Kuki se uyu mucyecuru atahuruje abana be. Kuki se ageze kuri banki yemeye gusinya, kuki atabyanze. Uyu RUTABAGISHA nawe, yakoze icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi. Yagomba kubanza kubiregera, akaburana , agatsinda cg agatsindwa. Ibi ni ubwambuzi bw’icy’INGUFU. Kuko NYAKWIGENDERA AKIRIHO, yagombye kuba yaratanze ikirego kihutirwa, AGASHINGANISHA ARIYA MAFARANGA. Ibyo yakoze SIBYO. TWIZERE KO UBUTABERA BUZATANGWA.

  5. Nyanza: Ashinja umukire kumwambura Frw miliyoni 12 z’umuhungu we wapfuye
    Rwose birababaje cyane,turasaba aturanye nuyu mukecuru, ndetse nubuyobizi, mumufashe iki kibazo kigere kure hashoboka,kivugwe mu itangazamakuru birenze, kugeza ubuyobozi bwose bibimenye,uyu mubyeyi wahekeye u Rwanda arenganurwe.

  6. Nyanza: Ashinja umukire kumwambura Frw miliyoni 12 z’umuhungu we wapfuye
    Rwose birababaje cyane,turasaba aturanye nuyu mukecuru, ndetse nubuyobizi, mumufashe iki kibazo kigere kure hashoboka,kivugwe mu itangazamakuru birenze, kugeza ubuyobozi bwose bibimenye,uyu mubyeyi wahekeye u Rwanda arenganurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *