Abasirikare bagera ku 5000 bo mu mutwe w’ingabo GR (Garde Républicaine) ushinzwe kurinda Perezida wwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’abandi bayobozi bakuru bazindukiye mu myiyerekane itari kuvugwaho rumwe.
Aba basirikare bagaragaye guhera mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2022 mu mihanda y’umurwa mukuru, Kinshasa, bambaye impuzankano yabo yihariye, buri wese afite imbunda.
Impamvu y’iyi myigaragambyo bivugwa ko ari ukwamagana uwaba afite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi no kumushyigikira.
Ariko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byo byemeza ko impamvu y’iyi myiyerekano ari ukunanura imitsi. Biti: “Uru rugendo ni imyitozo y’igisirikare yo kugenza amaguru ruba rufite intego yo kugorora imitsi. Ntabwo rugomba guteza impagarara cyangwa ngo ruhungabanye imirimo y’abaturage.”
Iyi myiyerekano ibaye nyuma y’aho umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano, atawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, François Beya, akurikiranweho umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.



