Umuyobozi Mukuru wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yashimangiye ko adateganya gusubira kuri sitade akurikirana imikino ya shampiyona, na nyuma y’ibihano aherutse gufatirwa na komite y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ishinzwe imyitwarire.
KNC yafatiwe ibihano byo kumara imikino 6 adakandagira ku sitade, ibiri isubitse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 150,000, azira gusebya Perezida wa Kiyovu Sports no gutesha agaciro umusifuzi Ahishakiye Balthazar.
Nyuma y’ibi bihano yari yajuririye ariko bikagumishwaho, yavuze ko atazigera akandagira muri sitade mu gihe FERWAFA itarakemura ibibazo avuga ko biri mu mupira w’amaguru, by’umwihariko icy’imisifurire mibi.
Gasogi United yakinnye na Marine FC kuri uyu wa 12 Gashyantare, KNC agaragara muri sitade umukino umaze kurangira, aganira n’itangazamakuru.
Reba videwo
Abanyamakuru bamubajije niba koko atarisubira ku cyemezo cyo kugaruka kuri sitade, agakurikirana imikino nk’uko yabigenzaga, ashimangira ko mu gihe FERWAFA itarakura icyo yise ‘umwanda’ mu mupira w’amaguru, atazisubira.
Yagize ati: “Ibyo nabasezeranyije ni byo nzakora. Nje hano kuko ibyitwa ko ari ibya Fédération [umukino] byarangiye. Njye hano ku kibuga cya Leta gutanga interview nk’umuntu ubyemerewe n’amategeko, gutanga ibitekerezo byanjye. Kugeza igihe wenda Fédération izisubiriraho, ikumva yuko igomba gukora ibintu biri mu murongo, byubaka umupira w’amaguru, hapana systematic targeting.”
Yakomeje ati: “Nta gahunda mfite yo kugaruka ku kibuga cya Fédération mu gihe bataragira changement; kumva ko amakipe yose agomba kubahwa kimwe.”
Yagarutse ku kibazo cy’imisifurire, ashinja FERWAFA avuga ko itigeze ifatira ibihano umusifuzi Saidi ngo “watwibye’. Ati: “Bigaragara ko biri systematic, ni ibintu bikorwa na Fédération ibizi! Niyitandukanye n’ibyo bintu byose twita umwanda kugira ngo tugaruke ku mupira, twiteze imbere.”



2 Responses
KNC yashimangiye ko atazasubira kuri sitade, na nyuma y’ibihano yafatiwe (VIDEO)
Nubwo nemera ibyo avuga ariko nawe arakabya cyane agashyiramo no kwiyemera ataje se byabuza impala gucuranga??
KNC yashimangiye ko atazasubira kuri sitade, na nyuma y’ibihano yafatiwe (VIDEO)
Nubwo nemera ibyo avuga ariko nawe arakabya cyane agashyiramo no kwiyemera ataje se byabuza impala gucuranga??