Abantu batandukanye barimo n’ abagize inteko nshingamategeko y’u Rwanda bakomeje gutabariza abaturage bivuriza ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, biherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko inyubako bikoreramo itajyanye n’igihe kandi ikaba ishaje, bagasaba ko yavugururwa kandi ikongererwa ubushobozi.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze bakunze kugaragaza iki kibazo, kugeza n’ubwo bakigejeje ku mukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yahakoreraga uruzinduko mu 2016 ndetse no mu 2019, bamubwiraga ko serivise zitangirwa muri ibyo bitaro ziganjemo iz’isuku zitanoze uko bikwiye, kubera ubuto bwabyo n’ubwinshi bw’ababigana.
Uko ubuyobozi bw’ako karere bwagiye busimburana, muri gahunda yabwo hagiye hagaragaramo umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri ndetse no kubikorera ubuvugizi.
Ubwo ingengo y’imari yiyongeraga hagati muri uyu mwaka wayo hagaragajwe bimwe mu bikorwa biteganywa kubakwa no kuvugururwa birimo n’ibitaro bitandukanye.
Hon Depite Murekatete Marie Therese yabajije niba n’ibyo bitaro byaratekerejweho nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.
Ati “Numvise muri iyi ngengo y’imari ivuguruye ibitaro bizubakwa cyangwa bizavugururwa ,sinigeze numvamo ibitaro bya Ruhengero kandi ni ikibazo kimaze igihe kirekire kiganirwa………..,ese ikiri guteganywa ni iki ?”
Dr Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’imari n’igenamigambi asubiza ko hari gukorwa byihuse ibiganiro n’abaterankunga babyiyemeje kubera ko hakoreshejwe amafaranga aturutse imbere mu gihugu yaza gake gake maze bigatinza ibyo bikorwa.
Yagize ati “Ikibazo cy’ibitaro bya Ruhengeri bikeneye kwagurwa no gushyirwa ku rwego rwisumbuye……niwo mushinga mushya dushaka gukora tukaba twarasabye inguzanyo n’umuterankunga wagaragaje ubushake bwo kuzaduha amafaranga ahagije yo kubyubaka bikarangira kandi mu gihe gitoya kuburyo kubishyiraho amafaranga y’igihugu yaza ari make make byatinda, turizera ko mu gihe cya vuba tuzabona amafaranga kandi amafaranga ahagije yo kubyubaka bikarangira”.
Nkuko n’umuyobozi mukuru wabyo Dr Muhire Philibert yabitangarije itangazamakuru mu minsi ishize, ngo kuba ibitaro bikuru bya Ruhengeri bifite ikibazo giteye gityo binadindiza serivise gitanga.
“Ntago navuga ngo nihagarareho nk’umuyobozi w’ibitaro ngo mvuge ngo ntabwo bihungabanya serivise, ibyo bibazo bihungabanya serivise ku rugero rurenze 50%, ababyeyi bagana ibi bitaro, niba ibi bitaro bishobora kubyaza abantu bari hagati ya 400 na 450 buri kwezi, utekereze rero ibitaro biri kuri urwo rwego bifite umubare mucye w’abakozi, bifite ibikoresho bidahagije izo serivise zigomba guhungabana kandi ku rugero ruri hejuru”.
Ibitaro bya Ruhengeri byubatse mu Karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru ni bimwe mu bitaro byatoranyijwe mu gihugu nk’icyitegererezo cyangwa se (Referral Hospital), byakira ababigana buri kwezi bagera ku bihumbi bitandatu baza gusaba serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.
Ni bimwe mu bitaro bishaje kuko bimaze hejuru y’imyaka 80, aho byubatswe mu myaka ya 1939 n’1940, bikaba byakira by’umwihariko abaturuka mu duce dunyuranye, turimo akarere ka Musanze, Nyabihu, Rutsiro n’ahandi.
Ubuyobozi bw’akarere buteganya ko ibi ibitaro bizubakwa mu byiciro mu rwego rwo kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zidahagarara, mu gihe gahunda yo kubaka yaba itangiye ubwubatsi bw’ibitaro bishya bukazakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri.


