Umudepite arasaba ko igisirikare cya RDC cyubakwa, hafatiwe urugero ku cy’u Burusiya na Israël

Sangiza iyi nkuru

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Steve Mbikayi Mabuluki, arasaba ko igisirikare cy’iki gihugu cyubakwa, harebewe ku miterere y’icy’u Burusiya n’icya Israël kugira ngo kigire igitinyiro imbere y’abaturanyi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mbikayi wigeze kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yasabye ko abadepite bashyigikira igitekerezo cye cy’uko hagabanywa amafaranga ya Leta ashorwa muri politiki, agashyirwa mu gisirikare no mu ihangwa ry’imirimo.

Yagize ati: “Nka Israël, dukeneye kwinjirira igihugu cyose duturanye cyadushotora, maze tukomeka igice cyacyo cy’ubutaka ku bwacu.”

Ku Burusiya, Mbikayi yavuze ko igisirikare kigomba gushorwamo amafaranga ahagije, kugira ngo gikomere, abaturanyi bajye bacyubaha. Yagize ati: “Twigane u Burusiya, kugira ngo ibihugu duturanye bitwubahe, dushore cyane mu gisirikare kurusha politiki.”

Uyu mudepite yavuze ko miliyoni z’amadolari zishorwa bitari ngombwa mu nzego zirimo inteko zishinga amategeko ku rwego rw’intara, sena, komisiyo ishinzwe amatora, komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’izindi, ko yakwifashishwa mu kubaka igisirikare, kugira ngo kibe ikinyamwuga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umudepite arasaba ko igisirikare cya RDC cyubakwa, hafatiwe urugero ku cy’u Burusiya na Israël
    Abazayirwa cyakora bazi kuvuga. Muribukab”guerre totale de grande envergure y’ umuvugizi wa FAZ”?

  2. Umudepite arasaba ko igisirikare cya RDC cyubakwa, hafatiwe urugero ku cy’u Burusiya na Israël
    Abazayirwa cyakora bazi kuvuga. Muribukab”guerre totale de grande envergure y’ umuvugizi wa FAZ”?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *