Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Gashyantare 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye, zerekeye ubutabera, umutekano na politiki.
Harimo ko:
Niger yirukanye Abanyarwanda 8 yohererejwe na UN
Guverinoma ya Niger tariki ya 7 yafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 yari yarohererejwe n’urwego mpuzamahanga mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT.
IRMCT yari yarohereje aba Banyarwanda ibakuye ku rukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, nyuma y’aho bamwe muri bo bari baragizwe abere, abandi barangiza ibihano ku byaha bya jenoside bari bakurikiranweho.
Mu Kuboza 2021 ni bwo IRMCT yabwiye akanama ka UN gashinzwe umutekano ko yohereje aba Banyarwanda, hashingiwe ku masezerano y’ubwumvikane bwayo na Niger, gusa iki gihugu cyaje kwisubira ku mpamvu ‘za dipolomasi’, kirabirukana.
Perezida Kagame yavuze kuri FDLR
Perezida Paul Kagame ubwo yayoboraga umuhango w’irahira ry’abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo tariki ya 8, yaciye amarenga ko ingabo z’u Rwanda zishobora kuzasanga umutwe witwaje intwaro wa FDLR muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Umukuru w’Igihugu yavuze ko FDLR imaze imyaka irenga 25 muri RDC kandi muri iki gihugu harashyizweho ingamba zigamije kuyirwanya n’indi mitwe, ariko kugeza ubu ikaba ikiriyo.
Yavuze ko u Rwanda ruri kumvikana n’impande zirebwa n’ikibazo cya FDLR, kandi ubwumvikane nibubura, kikarenga umurongo, ku buryo cyahungabanya umutekano, igihugu kizacyikemurira.
Nyamvumba yagabanyirijwe igihano
Urukiko rw’ubujurire tariki ya 7 rwagabanyirije igihano Robert Nyamvumba wabaye umuyobozi ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwaremezo nyuma y’aho arutakambiye hamwe na Perezida Paul Kagame.
Urukiko rwisumbuye rwari rwarakatiye Nyamvumba igifungo cy’imyaka itandatu, rumuca n’ihazabu y’amafaranga miliyari 21.6 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke ya miliyari 7.
Gusa mu bujurire, Nyamvumba wahakanaga icyaha mu maburanisha yabanje, yemeye icyaha, anasaba imbabazi, yongeraho ko atabone iyi hazabu. Urukiko rwamukatiye imyaka ibiri n’igice, rumuca n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 50.
Ibyavuye mu iperereza ku ibura rya Bahati
Abanditsi b’ibitabo hamwe n’abasizi bakomeye ku Isi barenga 100 bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukurikirana ikibazo cy’izimira ry’Umunyarwanda Bahati Innocent wari umaze kwamamara mu busizi mbere yo kuburirwa irengero tariki ya 7 Gashyantare 2021.
Aba banditsi mu rwandiko bageneye Umukuru w’Igihugu, bamumenyesheje ko urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rumaze umwaka rutangaje ko rwatangije iperereza ku izimira rya Bahati, ariko rukaba rutaratangaza ibyarivuyemo.
Nyuma y’aho inkuru y’aba banditsi yamenyekaniye, Polisi y’u Rwanda na RIB byatangaje ko birashyira hanze ibyavuye muri iri perereza mu gihe cya vuba. RIB yemeje ko bizakorwa nyuma y’icyumweru cyangwa bibiri.
Perezida Nyusi mu Rwanda
Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi tariki ya 10 yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, aganira na Perezida Kagame ku byo ingabo z’ibihugu byombi zimaze kugeraho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Nyusi yageze mu Rwanda, avuye i Bruxelles mu Bubiligi, aho yari amaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi yahuriyemo n’abahagarariye ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU.
Uyu Mukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiranye n’abo muri EU, yabagejejeho impungenge z’uko ubutumwa bw’amahoro bw’ingabo z’u Rwanda n’iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, bushobora kutamara igihe kinini bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga, azisabira inkunga kugira ngo zitazavayo vuba.


