rdf-2.jpg

RDF yemeza ko ibyihebe baherutse kwirukana byahungiye muri SAMIM

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje ko ibyihebe giherutse kwirukana mu birindiro bya Nhica do Ruvuma na Pundanhar, cyifatanyije n’icya Mozambique (FADM), byahungiye mu matware y’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo buzwi nka SAMIM.

Tariki ya 8 Gashyantare 2022, RDF yavuze ko imaze iminsi ibiri yirukana ibi byihebe muri utu duce duherereye mu burengerazuba bw’akarere ka Palma mu ntara ya Cabo Delgado, ifatanyije na FADM.

Yasobanuye ko ibi byihebe byashinze ibirindiro muri utu duce, bigamije kwisubiza akarere ka Palma byari byarirukanywemo mu mwaka ushize.

Icyo gihe yasabye ingabo za SAMIM kuba maso, igakumira, kuko ibi byihebe byahungaga byerekeza mu matware yazo. Yagize iti: “Ingabo za SADC zamenyeshejwe ngo zitange umusanzu mu kuzibira umwanzi uhungira mu matware yazo.”

Mu itangazo rishimangira ko zamaze gufata utu duce, RDF kuri uyu wa 14 Gashyantare yemeje ko ibi byihebe byamaze kwinjira mu matware ya SAMIM, bishingamo ibirindiro. Yagize iti: “Ibyihebe byahungiye mu birindiro bishya bigana mu karere ka Muidube, mu matware ya SAMIM.”

RDF ivuga ko mu bikorwa bya vuba byayo na FADM, babashije kubohora abasivili 17 bagizwe n’abagore n’abana bari barafashwe bunyago, ibyihebe bibiri birafatwa, ibindi bibiri biricwa, intwaro zabyo nazo zirafatwa.
rdf-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *