Kinshasa: Abasirikare barinda Perezida bihanangirijwe, basabwa kwitwararika

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bo mu mutwe wa GR (Garde Républicaine) w’abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bihanangirijwe, basabwa kwitwararika.

Ku wa 12 Gashyantare ubwo aba basirikare bari mu myiyerekano mu mihanda minini ya Kinshasa yiswe ko igamije kunanura iminsi, Komanda wa GR, Gen. Maj. Christian Tshiwewe yabamenyesheje amwe mu makosa yakunze kuranga bagenzi babo mu bihe byashize.

Muri aya makosa, nk’uko yabivuze, harimo kuva mu kazi, bakajya gusura imiryango yabo, bamwe muri bo nta ruhushya bafite rubemerera kuva mu kazi.

Gen. Tshiwewe mu nkuru dukesha Actualité yagize ati: “Ngiye kwibanda ku makosa yanyu. Ntabwo nazamenya abasirikare bari Lemba cyangwa Kintambo. Niba ushaka gusohoka, ukeneye uruhushya ruvuye kwa Komanda wawe kugira ngo tumenye aho uri, impamvu n’igihe umarayo. Ntabwo tugomba kuba nk’uwafatiwe i Lemba. Abantu nk’aba ni bo bateza ibibazo mu baturage.”

Umusirikare uvugwa wafatiwe i Lemba ni Kodia Kiula Franck uherutse kwica umushoferi witwa Joseph Tulala nyuma yo gutongana. Urukiko rw’igisirikare tariki ya 25 Mutarama 2022 rwamukatiye igihano cyo kwicwa.

Mu gihe umusirikare wo muri GR agiye gusura umuryango, yasabwe kwambara imyambaro ya gisivile kandi agasaba uruhushya. Gen. Tshiwewe yabamenyesheje ko uyu mwambaro wambarwa mu gihe cy’akazi, cyane ko uba uhagarariye Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati: “Niba ushaka kujya gusura umuryango, ugomba kwambara imyambaro ya gisivili kandi ugasaba uruhushya rwo gusohoka. Nta kwambara umwambaro w’igisirikare kuko uhagarariye Umukuru w’Igihugu. Ingoferi y’umu GR ihagarariye Umugaba w’Ikirenga. Ntawe nzihanganira, nzahana uzishora mu bujura n’urugomo.”

Iyi myiyerekano yitabiriwe n’abasirikare bagera ku 5000. Uretse kunanura imitsi, byanavuzwe ko igamije gushyigikira Umukuru w’Igihugu, no kwamagana uwaba afite umugambi wo guhirika ubutegetsi umaze iminsi uhwihwiswa muri RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *