Kuri uyu wa 13 Mutarama 2017, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakoze igikorwa cy’ubutabazi kidasanzwe ku basirikare cyo gutanga amaraso agomba gufasha abarwayi bagana ibitaro bayakeneye, iki gikorwa cyabereye mu kigo cya gisirikare kiri i Kanombe.
Umuvugizi w’igisirikari cy’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana yasobanuye ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyatekerejweho ku bufatanye na minisitiri y’ubuzima mu Rwanda kikaba cyaratangiriye i Gako mu cyumweru gishize.
Lt Col Rene yagize ati “biri mu nshingano z’ingabo kuko ubusugire bw’igihugu ntabwo ari umutekano gusa, harimo n’ubuzima bwiza”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byitezwe ko abasirikari babarirwa hagati ya 350 na 450 ari bo bagomba gutanga amaraso.
MINISANTE ivuga ko buri mwaka mu Rwanda hakirwa abarwayi bagera ku bihumbi 45 bose bakeneye guhabwa amaraso gusa ngo aba bose ntibaragahazwa kuko ikibazo cy’amaraso make kiri ku isi hose.
Imibare ya minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa ushize wa 2016 mu gihugu hose hatanzwe udupaki tw’amaraso 60 000.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


