RIB yemeje ko umusizi Bahati yahungiye muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yemeje ko umusizi Bahati Innocent umaze umwaka aburiwe irengero, yahungiye muri Uganda.

Dr Murangira yasobanuriye Taarifa ko ubwo yamenyeshwaga ko Bahati yabuze tariki ya 9 Gashyantare 2021, yatangiye gukora iperereza, ishakisha muri kasho zayo zose, iramubura. Ngo yabajije n’abo mu muryango we hamwe n’abo basangiye muri hoteli Nyanza Heritage ku munsi yaburiyeho, bayibwira ko batazi aho aherereye.

Uru rwego rubuga ko rwamenye amakuru y’uko Bahati yari afite nimero za telefone zo muri Uganda, ndetse ngo hari ubwo yajyaga muri iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, anyuze mu nzira zitemewe, ngo akaba yarajyaga guhura n’abo mu nzego z’umutekano z’iki gihugu n’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Dr Murangira yasobanuye kandi ko Bahati yakoranaga n’abandi n’imitwe birwanya Leta y’u Rwanda bikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, yongeraho ko byamuhaga inkunga y’amafaranga.

Umuvugizi wa RIB yatangaje ko icyo uru rwego rutaramenya niba Bahati yaravuye muri Uganda. Ati: “Ntabwo twakwemeza niba Bahati akiri muri Uganda cyangwa yaragiye mu kindi gihugu ariko byibuze ntabwo ari mu Rwanda.”

RIB itangaje ibyavuye mu iperereza ku izimira rya Bahati nyuma y’icyumweru ibisezeranyije Abanyarwanda. Ni nyuma y’aho abanditsi bakomeye ku Isi barenga 100 bari bandikiye Perezida Paul Kagame bamusaba kwikurikiranira iki kibazo.

Aba banditsi nk’uko The Guardian yabitangaje, bavugaga ko izimira rya Bahati ryaba rifite aho rihuriye n’ubusizi bwe buvuga ku bibazo by’abaturage, bongeraho ko umuntu umwe ku butegetsi yaba azi irengero rye.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. RIB yemeje ko umusizi Bahati yahungiye muri Uganda
    Abagome baragwira ubu koko uruhinja rwo rwabyemera mbega gutekina weee birimo nubugome nubushinyaguzi pe ndumiwe umuryango we wihangane pe unihanagure

  2. RIB yemeje ko umusizi Bahati yahungiye muri Uganda
    Abagome baragwira ubu koko uruhinja rwo rwabyemera mbega gutekina weee birimo nubugome nubushinyaguzi pe ndumiwe umuryango we wihangane pe unihanagure

  3. RIB yemeje ko umusizi Bahati yahungiye muri Uganda
    Aracyenyutse azize umuntu harya ngo kumutsi wimperuka abapfuye bazazuka sha ndumva kumutsi wimperuka azaba ari ntambara kirimbuzi ibaze nkuyu nahura nuwamurangije hazaca uwambaye

  4. RIB yemeje ko umusizi Bahati yahungiye muri Uganda
    Aracyenyutse azize umuntu harya ngo kumutsi wimperuka abapfuye bazazuka sha ndumva kumutsi wimperuka azaba ari ntambara kirimbuzi ibaze nkuyu nahura nuwamurangije hazaca uwambaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *