Simbona APR FC nk’ikipe ikomeye, nitunahurira mu gikombe cy’amahoro nzayitsinda_Frank Ouna utoza Musanze FC

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Kenya Frank Ouna utoza ikipe ya Musanze FC, yatangaje ko atabona APR FC nk’ikipe ikomeye ndetse ko yiteguye kongera kuyitsinda mu gihe yaba yongeye guhura na yo.

Uyu mutoza yabigarutseho nyuma y’umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona Musanze FC yatsinzemo APR FC igitego 1-0 ubwo bari bahuriye kuri Stade Ubworoherane ejo ku wa Gatatu.

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino cya Imran Nshimiyimana ni cyo cyafashije Musanze FC kwegukana amanota atatu y’uriya mukino.

Umutoza Frank Ouna yabwiye itangazamakuru ko atabona APR FC nk’ikipe ikomeye, ndetse akaba atumva uburyo yamaze imikino 50 yikurikiranya idatsindwa.

Ati: “Nkubwije ukuri simbona APR FC nk’ikipe ikomeye, natunguwe no kuba baramaze igihe badatsindwa, ariko nabwiye umutoza [Adil] mu mukino ubanza ko nibaza i Musanze nzabatsinda. Nshohoje isezerano ryanjye, mumumpere ubutumwa ko namutsinze kandi ko nitunahura mu gikombe cy’Amahoro nzongera nkamutsinda.”

Akomeza agira ati: “Muri abahamya ko igare ryagonze Mercedes Benz. APR FC ifite buri kimwe, dushobora kuvuga imodoka bafite, umwiherero babamo buri munsi n’ibindi byose. Ntabwo ndibuvuge ku misifurire, abasifuzi nta mahirwe babonye yo kumvugaho ntabwo ndibuvuge ku misifurire, uru ni u Rwanda ngomba kubaha umuco wabo.”

Kugeza ku munsi wa 17 wa shampiyona ikipe ya APR FC iracyari iyambere n’amanota 37 , mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 27.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *