RDC-Rwanda: Abanyabugeni basabwe kwifashisha impano yabo mu kwimakaza amahoro

Sangiza iyi nkuru

Abanyabukorikori, ababyinnyi, abaririmbyi n’abakinnyi b’ikinamico bo mu bihugu by’u Rwanda na RDC; basabwe gukoresha ibihangano byabo mu kwimakaza amahoro no kubana neza hagati y’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari.

Ibi babitangarije mu mujyi wa Goma mu imurikabikorwa ry’ibikorwa by’ubugeni bwibanda mu kwimakaza umuco w’amahoro no kubana neza hagati y’ibihugu bigize aka karere.

Ku ruhande rwabo abahanzi bavuze ko bishimiye ibyo bakoze kuko ubuhanzi butagira imipaka cyangwa ubwenegihugu, ubuhanzi bushobora kugera aho abanyapolitiki batagera.

Shiko Slamuer uri mu bayitabiriye yagize ati: “Ubutumwa buva mu bihangano byacu biba bivuye mu byiyumviro byacu kandi ninaho haba ikibi. Niba twebwe nk’abahanzi twiyemeje ko twimirije imbere kubaka amahoro n’ubusabane hagati y’ibihugu byacu, ubwo n’ibihangano byacu bizagira akamaro kuko bigera aho abanyapolitike batagera.”

Uwizeye Bienfait wo mu karere ka Rubavu, we avuga ko ubuhanzi bwafasha abantu kubana neza nko muri ibi bihe umwuka utameze neza.

Ati: “Muri ibi bihe turimo hari aho usanga abenshi barimo kureba ku ruhande rubiba urwango. Hakagombye no kwerekana urundi ruhande rwerekana indi sura nziza binyuze mu bihangano. Niba nk’abakongomani babona Abanyarwanda mu isura mbi bose hari n’abadufata nk’abaturanyi bagomba kubana na bo.”

Passy MUBALAMA, umuhuzabikorwa w’umushinga Aidprofen avuga ko igihe kigeze ngo ubuhanzi bukoreshwe kuko ari intwaro nziza yo gutanga ubutumwa bw’amahoro.

Ati: “Ndizera ko igihe kigeze ngo urubyiruko rwo mu Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ongo batangire gukora ku buhanga bwabo kugira ngo bagire uruhare mu kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga, bigari kugira ngo abaturage babane mu bwumvikane.”

Colonel Nyembo André, intumwa ya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo amahoro aboneke.

Ati: “Ntimukemere gukoreshwa n’abantu bafite imyumvire mibi bakoresha imvugo y’urwango. Igihe kirageze ngo twese dukorere hamwe twimakaza ubumwe n’amahoro mu karere kacu.”

Abahanzi n’abanyabugeni baturuka mu Rwanda, u Burundi na Congo Kinshasa binyuze mu bihangano bakaba bazajya bakora ibikorwa byo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, bashishikariza abaturage bo mu karere kubana neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *