U Burusiya bwaba buri gutegura urutonde rw’Abanya-Ukraine bagomba kwicwa intambara niba

Sangiza iyi nkuru

Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku Burenganzira bwa Muntu, Michelle Bachelet, avuga ko Amerika ifite ‘amakuru yizewe avuga ko ingabo z’u Burusiya zirimo gukora urutonde rw’Abanya-Ukraine bagomba kwicwa cyangwa koherezwa mu nkambi mu gihe haba igitero cya gisirikare muri Ukraine.

Iyi baruwa ivuga kandi ku “makuru yizewe” yerekeranye no gukoresha ingufu mu “guhosha imyigaragambyo y’amahoro” cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwa sosiyete sivile ya Ukraine bwo kubarwanya, nk’uko iyi baruwa yashyizweho umukono na Ambasaderi Bathsheba Nell Crocker, uhagarariye Amerika muri Loni i Geneve.

Umudipolomate w’Umunyamerika araburira ko igitero cy’u Burusiya muri Ukraine gishobora gutuma habaho ihohoterwa nko gushimuta cyangwa ibikorwa byo kwica urubozo, kandi ko bishobora kwibasira abakwigomeka nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Hagati muri Gashyantare, Perezidanse y’u Burusiya yamaganye “ukuntu Abanyamerika bakabya kuri Ukraine”. Ku cyumweru, umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yongeye kuvuga ko u Burusiya “bugiye” gutera Ukraine, Moscou irabihakana, mu gihe havugwa ko ku mupaka wa Ukraine hamaze gukusanywa ingabo z’u Burusiya zikabakaba 200,000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *