Polisi y’u Rwanda yafatiye mu mikwabu ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye

Sangiza iyi nkuru

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu bice bitandukanye by’igihugu; harimo iyo yakoze mu turere twa Ngoma, Nyagatare, Musanze , Rulindo na Kamonyi yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.

Muri Ngoma hafatiwe ibiro 826 by’urumogi, litiro 2235 za Kanyanga, n’insheke 121 zikoreshwa mu kuyiteka.
Ku itariki 12 Mutarama, mu karere ka Ngoma habaye igikorwa cyo kwangiza ibyahafatiwe; kikaba cyarabereye mu kagari ka Gafunzo, ho mu murenge wa Sake.
Mu butumwa yagejeje ku magana y’abaturage bitabiriye icyo gikorwa, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda yagize ati,” Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’umuntu wabinyoye. Ni yo mpamvu akora ibyo atatekerejeho kuko nta bwenge aba afite.”
Yavuze ko gusambanya abana, gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano na byo, bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge .
Ku bijyanye n’ingaruka zo kubyishora mo, SSP Mutaganda yabwiye abari aho ko bitera ubukene, kubera ko iyo bifashwe birangizwa; naho ubifatanwe agafungwa, kandi agacibwa ihazabu.
Yababwiye ati,”Mwirinde kwishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose ; kandi mugire uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo, mutanga amakuru yerekeranye n’ababikora. Nimubyirinda, muzaba mugize uruhare mu gukumira ibyaha biterwa no kubyishoramo; kandi muzaba murengeye ubuzima bwanyu ndetse n’ubw’abandi.”
Yabasabye kwirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi bakagira uruhare mu kubirwanya, batangira amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Mu Karere ka Nyagatare Polisi yahafatiye uwitwa Nshimiyimana Julias atwaye kuri moto iduzeni ya Chief Warage, amasashe 12 ya Zebra Warage, n’amaduzeni abiri ya Novida; ibi bikiyongera kuri magendu y’amapaki 10 y’amazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imikwabu yakozwe muri Rulindo yafatiwemo uwitwa Ingabire Assumpta afite amasashe 84 ya Chief Warage; naho iyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu karere ka Kamonyi yayifatiyemo Umugwaneza Marie Claire afite bule 86 z’urumogi.
Muri Musanze hafatiwe Niyibizi Cariope na Nyirahabiyambere Joselyne bafite amapaki 10 ya Blue Sky; aba bombi bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *