Ikipe ya Manchester United yaraye iguye miswi na Atlético Madrid igitego 1-1, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league.
Manchester United yari yasuye Atlético i Wanda Metropolitano.
Byasabye umunota wa 80 w’umukino ngo Manchester United ibashe kugombora igitego yari yatsinzwe ibifashijwemo na rutahizamu wayo Anthony Elanga ukomeje kwigaragaza muri iyi minsi.
Hari ku mupira uyu rutahizamu ukiri muto wari winjiye mu kibuga asimbura yari ahawe na Bruno Fernandes, mbere yo kuwutereka mu izamu rya Jan Oblak.
Atlético Madrid yari yafunguye amazamu ku munota wa karindwi w’umukino ubwo Lenan Rodi yahinduriraga João Felix umupira, mbere y’uko uyu munya-Portugal awutereka mu izamu rya David De Gea n’umutwe.
Ni igitego cyakurikiwe no guhanahana cyane kwa Manchester United yihariye umupira, gusa kumenera mu bwugarizi bwa Atlético bikaba ingorabahizi.
Atlético Madrid yashoboraga kubona igitego cya kabiri mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino, gusa ishoti rya Sime Vrsaljko rigonga umutambiko w’izamu.
Kunganya na Atlético bisobanuye ko Manchester United isabwa byibura gutsinda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura uzabera i Old Trafford ku wa 15 Werurwe, kugira ngo ibashe kugera muri 1/4 cy’irangiza.
Undi mukino wabaye wahuje Benfica Lisbon yari yakiriye muri Portugal Ajax Amsterdam yo mu Buholandi, bagwa miswi ibitego 2-2.


