Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin yahaye gasopo uwagerageza wese kwitambika igihugu cye mu ntambara cyatangije kuri Ukraine kuri uyu wa 24 Gashyantare 2022, asezeranya ingaruka zitigeze zibaho mu mateka.
Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya uvuga ko yafashe icyemezo cy’igikorwa cya gisirikare muri Ukraine, yanamaganye icyo yita jenoside irimo gukorwa mu burasirazuba bwa Ukraine.
Mu ijambo rye ryatambutse kuri televizyo y’igihugu, Perezida Vladmir Putin yagize ati “ Ugerageza wese kutwitambika, na cyane cyane kurema iterabwoba ku gihugu cyacu n’abaturage bacu, agomba kumenya ko igisubizo cy’u Burusiya kizahita kiba ako kanya kandi kizabageza ku ngaruka mutigeze mumenya mu mateka yanyu.”
Ku ruhnde rwe, Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye u Burusiya ko buzirengera imfu zose zizaterwa n’iyi ntambara yizeza ko Isi izasaba ibisubizo u Burusiya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kouleba, abinyujije kuri twitter, we yijeje ko igihugu cye kigomba kurwana iyi ntambara kandi kikayitsinda.
Ati “ Ni intambara y’ubushotoranyi. Ukraine izirwanaho kandi izatsinda. Isi ishobora kandi igomba guhagarika Putin. Ni cyo gihe cyo kugira igikorwa ubu”.
Hagati aho, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yahamagaje inama ya gisirikare muri iki gitondo cyo kuwa Kane.
Ni mu gihe nk’uko tubikesha RFI, umuryango wa OTAN nawo uterana ukiga ikigiye gukurikiraho nyuma y’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine.
Umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yamaganye igitero cy’u Burusiya cyagabwe kuri Ukraine, aburira ko gishyira mu kaga ubuzima bw’abantu batabarika. Mu magambo ye, Stoltenberg yagize ati: “Nubwo twagiye tuburira kandi tugashyira ingufu muri diplomasi, u Burusiya bwahisemo inzira yo gutera igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga”.
Stoltenberg yongeyeho ko NATO izakora ibishoboka byose kugira ngo irinde kandi irengere ibihugu by’inshuti ”.



2 Responses
Putin yasezeranyije ingaruka zitigeze zibaho ku witambika ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine
Nibyo Niko bimeze, PUTIN ntakunda AGASUZUGURO, nabe ari kubahonda nabona babibone ba Amerika baje azakore ku rusinga tuziyizira tubakosore ntabwo tuzakomeza kurebera nk’ibyo bakoreye Irak Ribiya n’ahandi, natwe bazavaho badusanga munzu,
Putin yasezeranyije ingaruka zitigeze zibaho ku witambika ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine
Nibyo Niko bimeze, PUTIN ntakunda AGASUZUGURO, nabe ari kubahonda nabona babibone ba Amerika baje azakore ku rusinga tuziyizira tubakosore ntabwo tuzakomeza kurebera nk’ibyo bakoreye Irak Ribiya n’ahandi, natwe bazavaho badusanga munzu,