Bombori bombori muri Diaspora Nyarwanda mu gihugu cya Malawi

Sangiza iyi nkuru

Muri Diaspora Nyarwanda haravugwa ubwumvikane bucye ku ikoreshwa ry’umutungo n’ibikoresho byakusanyijwe hagamijwe gufasha imiryango yibasiwe n’umwuzure muri Malawi.

Nyuma y’inama bakoze ku Cyumweru, abagize Diaspora Nyarwanda bemeranyije gusaba inkunga igizwe n’amafaranga n’ibikoresho byo guha ingo zibasiwe cyane na serwakira yiswe Ana.

Ikinyamakuru Nyasa Times kivuga ko cyamenye ko amamiliyoni y’Ama-Kwacha yakusanyijwe ku mpamvu z’ubutabazi.

Ariko ubwo abagize diaspora barimo kwegeranya ibikenewe kugirango bihabwe abarokotse, Chairperson wa Diaspora Nyarwanda muri Malawi, Vincent Ndamage, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guha amafaranga n’ibikoresho byakusanyijwe umuyobozi muri guverinoma utatangajwe.

Ibi rero ngo ntabwo abandi bagize ubuyobozi bwa diaspora babyishimiye ahubwo bashinja Ndamage kugerageza kunyereza inkunga. Bamwe basabye gusubizwa ayo mafaranga n’ibikoresho batanze nk’inkunga.

Ushinzwe itangazamakuru witwa Sime Irene yabwiye Nyasa Times kuri uyu wa Gatatu ko abagize diaspora batishimiye icyerekezo Ndamage yafashe.

Ati “ Twemeranyije gukwirakwiza ibikoresho ku bagenerwabikorwa mu buryo butaziguye kandi bitanyuze ku munyapolitiki cyangwa undi muntu muri guverinoma. Ariko twatunguwe nuko Ndamage yahisemo guhindura umugambi.”

Ku ruhande rwe nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, Ndamage mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko nta nta muntu umuri hejuru mu buyobozi kandi nta wugomba kumubaza icyemezo cye.

Irene ariko yemeje ko batazemerera Ndamage kuyobya iyo nkunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *