Pasiteri mukuru mu itorero ryitwa General Overseer of Omega Fire Ministries (OFM) International muri Nigeria, Apostle Johnson Suleman, avuga ko kuba Imana yararemye umugore ibanje gusinziriza umugabo ari yo ntandaro yo kuba abagabo batajya basobanukirwa neza abagore. Uyu mupasiteri mu mashusho ari kuri instagram, avuga ko uwagerageza kumva neza iby’abagore, yaba asa n’ushaka kubaka ingoro mu kirere. Uyu mugabo avuga ko Imana ariyo yashatse ko iyi ngingo iba iyobera kuko yasinzirije umugabo nyuma irema umugore umukwiriye nk’uko Bibiliya ibivuga. Yavuze ko yumirwa abonye uburyo abagore bashobora guhindura umubiri wabo harimo inzara n’ibindi. Apostle Johnson Suleman avuga ko abagabo badakwiriye kwishuka bibwira ko abagore bajya babura urwinyagamburiro. Ati ” Buri gihe baba bafite umupangu B. Niba waragize amahirwe akaba agufata neza, mufate neza unabyishimire.” Yakomeje agira ati ” Niba ushaka amahoro, ryama usinzire ureke Imana ikore ibyayo ihindure umugore wawe. Abagore nibo bonyine bagira ibyo bahindura ku byo Imana yabaremanye.” Iki kibwiriza cyakiriwe neza n’abagabo ku buryo bamwe bari basetse bakwenkwenutse bemeranya na pasiteri Johnson.

6 Responses
Pasiteri yahishuye ikintu Imana yakoze gituma abagore bakomeza kuba amayobera ku bagabo
Nibyo rata pasteur abagore namayobera bagira amayeri menshi pe

Nukuri nanjye uko mbibona hari iyobera rikomeye imana yahishe abagabo riri ku bagore niyo mpamvu iteka umugore iyo abishatse ashobora umugabo mubyo ashaka byose.ni enock KAMPALA

Nibyo rata abagore imana yabaremeye igisubizo kikibazo cyabo ni BYIRINGIRO vick kigali