Inyandiko za Gacaca zigiye kujya ziboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubumwe bw’igihugu n’inshingano mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana yavuze ko gusikana no kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga kopi zigera kuri miliyoni 43 z’ububiko bw’Inkiko za Gacaca byarangiye, ariko zizaba ziboneka ku mugaragaro mu 2024 nyuma yo guhuza buri dosiye n’uwarezwe.

Ku wa kane, itariki ya 24 Gashyantare, Minisitiri Bizimana yabwiye Abasenateri ati: “Ibi biduha ibyiringiro kuko niyo kopi ziri mu mpapuro z’ububiko bw’Inkiko za Gacaca zakwangirika, ibizirimo bizabikwa bitewe na kopi ziri digitale”. Yongeyeho ko iki ari kimwe mu bikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside no gukumira.

Ni mu nama yagiranye n’abasenateri aho yunguranye ibitekerezo nabo ku ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za Minisiteri y’Ubumwe n’inshingno mboneragihugu (MINUBUMWE).

Muri 2017, Guverinoma yavuze ko gahunda yo gusikana no kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga kopi zikabakaba miliyoni 63 z’ububiko bw’Inkiko za Gacaca byatangiye mu 2015, biteganijwe ko bizarangira muri 2018.

Minisitiri Bizimana avuga ku kugabanuka kw’umubare, Minisitiri yatangarije ikinyamakuru The New Times ko nyuma byaje kugaragara ko zimwe mu mpapuro zabonetse nta kintu cyanditseho, ku buryo nta mpamvu yo kuzikoresha mu buryo bwa digitale, kopi zigera kuri miliyoni 43 gusa zanditsehoakaba ari zo zabitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kubika dosiye za Gacaca mu buryo bw’ikoranabuhanga bigamije kwizera ko zibitse neza kandi byoroha kuzigeraho ngo zikoreshwe mu gihe byaba ngombwa nko kwiga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagamijwe kurwanya kuyihakana, gukwirakwiza ingengabitekerezo, ku bw’ubushakashatsi ndetse no ku mpamvu z’ubutabera.

Uyu mushinga ukorwa ku bufatanye na Aegis Trust, umuryango utegamiye kuri Leta w’Abongereza ukora mu bijyanye no gukumira jenoside n’ubundi bugizi bwa nabi bukabije ku Isi kandi ufite ubuhanga buhanitse mu kubika inyandiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *