Umuyobozi w’ikigo gishinzwe isanzure cy’u Burusiya yavuze ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bafatiye u Burusiya kubera gutera Ukraine bishobora gusenya ubufatanye kuri Sitasiyo Mpuzamahanga y’Isanzure (ISS).
Nyuma y’uko Perezida Biden atangarije ku wa kane ko Amerika izafatira ibihano amabanki akomeye yo mu Burusiya kandi igashyira ubugenzuzi ku byoherezwa mu Burusiya kugira ngo bigabanye ikoranabuhanga butumiza mu mahanga, Umuyobozi mukuru wa Roscosmos, Dmitry Rogozin, yanditse ku rubuga rwa twitter ko aho ISS iherereye ubu hagenzurwa n’u Burusiya.
Yagize ati “Nimuhagarika ubufatanye natwe, ninde uzakiza Sitasiyo Mpuzamahanga y’Isanzure(ISS) kuva mu kirere kutagenzuwe ikagwa muri Amerika cyangwa … u Burayi ?”
Yakomeje agira ati “Hariho kandi amahirwe yo kuba toni 500 zayo zagwa mu Buhinde no mu Bushinwa. Murashaka kubatera ubwoba gutyo? ISS ntabwo iguruka hejuru y’u Burusiya, bityo ingaruka zose ni izanyu. Muraziteguye? ”
Nk’uko CNN ibitangaza, kuri ubu, kuri iki cyogajuru hari abahanga mu bijyanye n’ibyogajuru bya NASA bane, Abarusiya bane hamwe n’umunyaburayi umwe n’Umunyamerika mu kirere.
Umuhanga mu bumenyi bw’ikirere wahoze akorera NASA, Garrett Reisman, yatangarije CNN ko ISS, ari ubufatanye hagati y’Amerika, u Burusiya, u Buyapani, Canada ndetse n’ikigo gishinzwe iby’izanzure cy’u Burayi kandi ko idashobora gukora Amerika n’u Burusiya bidakoranye.


