Kuri uyu wa Gatandatu, indege nto yagurukaga hagati y’ibirwa bibiri biri mu birwa bya Comores byo mu Nyanja y’u Buhinde, irimo abagenzi cumi na babiri hamwe n’abapilote babiri, yaguye ku nyanja abarimo bose barapfa.
Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu yagize iti: “Ibikorwa by’ishakisha birakomeje (…) batangiye kubona ibisigazwa by’indege mu gace ka Djiezi ku nkombe byemeza impanuka y’indege.”
Guverinoma isobanura ko abagenzi cumi na babiri bose ari Abanya-Comores, mu gihe abapilote bombi ari abenegihugu ba Tanzania nk’uko iyi nkuru dukesha VOAAfrique ivuga.
Isosiyete y’indege yari yatangaje ko “AB Aviation ibabajwe no gutangaza ibura ry’indege kuri uyu wa gatandatu” hagati y’umurwa mukuru Moroni, ku kirwa cya Grande Comore, na Fomboni, ku kirwa cya Moheli, nko ku birometero 90”. Byatangajwe nyuma ya saa sita ko ari indege yo mu bwoko bwa Cessna.
Iyi ndege, yavuye mu murwa mukuru nyuma ya saa sita, yagombaga kugwa nyuma y’iminota mirongo ine. Isosiyete ivuga ko “ariko yabuze muri radar nko muri kilometero 2,5” ivuye ku kibuga cy’indege, “ku nyanja”.


