Mu gihe ingabo z’u Burusiya zinjiye mu mujyi wa Kharkiv, umujyi wa kabiri wa Ukraine, ibitero na byo birakomeje hirya no hino ku mu nkengero z’umurwa mukuru wa Ukraine.
Amashusho yakwirakwijwe kuri internet yerekanaga umuriro n’umwotsi nyuma y’ibitero bya misile by’u Burusiya byibasiye umujyi ijoro ryose.
Igitero kimwe ahatunganyirizwa peteroli mu mujyi wa Vasylkiv, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru.
Umuyobozi w’umujyi, Nataliya Balasinovich ati: “Umwanzi arashaka gusenya byose.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, abayobozi muri Kyiv bategetse abaturage kuguma mu ngo kugeza mu gitondo cyo ku wa Mbere mu gihe ingabo z’u Burusiya zisatira umujyi.
Ngo abagaragara bazerera hanze bose “bazafatwa nk’abayoboke b’imitwe yitwara gisirikare y’abanzi”.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu baraye aho bihishe za bombe na’ahanyura gari ya moshi, mu gihe abandi bafashe imbunda zatanzwe n’abayobozi kugira ngo bafashe kurengera umujyi.


