Urubyiruko rufite ubumuga ndetse n’umuryango w’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana witwa Juru Initiative, barasaba ko abana bafite ubumuga bagenerwa ingengo y’imari ihagije kugira ngo bafashwe kuvuzwa no kubasha kugera ku ntego zabo.
Mu karere ka Rwamagana mu cyumweru gishize cyari cyahariwe ubukangurambaga ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga bwari bufite intego igira iti “Nanjye ndashoboye.” Mu ibarura ryakozwe byagaragaye ko umubare w’abana bafite ubumuga biyongereye kandi harimo abakeneye ubufasha bwo kuvuzwa.
Umwe mu bana baganiriye Bwiza.com yavuze ko akeneye kuvuzwa kandi umuryango avuga nta bushobozi bafite bwo kumuvuza. Uyu mwana avuga ko yavunikiye ku ishuri rya G.S Rutonde, akaba avuga ko abangamirwa n’uko batabasha kumwishyurira amafaranga yo kurya ku ishuri, akaba anabangamirwa no kubona inyunganirangingo.
Ngabitsinze Vincent ni umwe mu rubyiruko rwiga mu HVP Gatagara/Rwamagana, ishuri ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona. Avuga ko urubyiruko n’abana bafite ubumuga bagomba kugenerwa ingengo y’imari ihagije ituma babona ubuvuzi ndetse impano zabo zigatezwa imbere.
Aragira ati: “Abana bafite ubumuga abantu bagomba kumva ko dushoboye, bakadushyigikira, bakadutera imbaraga natwe tukagira icyizere cy’uko ejo hazaza ari heza.”
Ngabitsinze akomeza avuga ko abategura ingengo y’imari bajya bagendera ku bibazo abafite ubumuga bafite. Ati: “Icyakorwa igihe bagiye kugena ingengo y’imari, bakwiye kwita ku byiciro by’ubumuga abantu bafite, bakagenerwa ibikoresho bihagije bibafasha, byafasha abana bafite ubumuga nko kubona insimburangingo zabuze kugira ngo bunganirwe ziboneke.”
Ruhumuriza Justin uyobora umuryango Juru initiative avuga ko abana b’abakobwa bafite ubumuga bakwiye kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo barindwe ihohoterwa, akaba ari mpamvu bahisemo gufasha abana b’abakobwa bafite ubumuga bakabaha ibikoresho bifashisha igihe bari mu kwezi k’umugore.
Yagize ati: “Abana b’abakobwa bafite ubumuga ni byiza kubatekerezaho kuko bashobora no guhura n’abantu bakabashuka, bakabahotera kubera kubura ubushobozi bwo gukemura bimwe mu bibazo birimo kubona ibikoresho by’isuku. Ni yo mpamvu twishatsemo inkunga yo kugurira abana b’abakobwa batabona, tubaha ibikoresho bizafasha bizwi nka cotex. Twakoze isesengura ku bibazo bahura nabyo dusanga bakwiye gufashwa kuko usanga ibijyanye n’imyorerekere bakenewe gufashwa kubisobanukirwa ariko bakeneye gufashwa bakitabwaho by’umwihariko.”

Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga bafasha abafite ubumuga ariko na we akemeza ko nubwo bagenera abafite ubumuga ingengo y’imari, umubare w’abakenera ubufasha urushaho kwiyongera, akavuga ko bakorana n’abatanyabikorwa kugirango bunganire Leta.
Ati: “Abana bafite ubumuga bafite ibibazo by’umwihariko tubagenera ingengo y’imari ku buryo abakeneye ubufasha babuhabwa binyuze mu ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho y’abaturage mu karere, hategurwa ingengo y’imari binyuze muri iryo shami. Iyo ngengo y’imari ikeneye kongerwa bitewe n’umubare munini w’abayikenera, ikeneye kunganirwa ni yo mpamvu n’iyo tugira abafatanyabikorwa bagomba kudufasha kugira ngo bunganire mu byo yakoze.”
Mu cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurengera umwana mu karere ka Rwamagana habaruwe abana bafite ubumuga 1020. Bigaragara ko abana bashya babonetse ari 116 kuko mu mwaka wa 2019 bari 904.
Umwaka ushize ku bafatanye n’itorero rya EPR mu karere ka Rwamagana, abana 49 baravujwe mu bitaro bya Gahini biri mu karere ka Kayonza ndetse na Gatagara mu karere ka Nyanza.
Imiryango 14 ifite abana bafite ubumuga muri buri murenge mu karere ka Rwamagana yahawe amatungo magufi kugira ngo yiteze imbere.


