Umushoramari w’Umunyakenya, Nathan Llyod Ndung’u ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ubwambuzi, yavuze ko ruri kumutera ubwoba rugamije kumuta muri yombi.
Nathan Lloyd wari umaze imyaka 10 ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya muri Mutarama 2022, afungurwa by’agateganyo atanze ingwate y’amafaranga abarirwa muri miliyoni 8, mu gihe hategerejwe icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda cyangwa kutamwoherezamo.
Uyu mushoramari abinyubije ku munyamategeko umwunganira, yamaze kujuririra mu Rukiko Rukuru rwa Kenya, arusaba kuburizamo umugambi wo kumwohereza mu Rwanda.
Mu mpamvu yatanze kuri ubu bujurire, uyu munyamategeko yavuze ko Leta y’u Rwanda iri kwifashisha mu buryo butari bwo itangazo rya Polisi mpuzamahanga (Interpol) rimushakisha mu kumutera ubwoba. Akomeza ati: “Ujurira atewe ubwoba n’uko izarikoresha mu gutuma afungwa, hanyuma ikamwica.”
Uyu munyamategeko yasabye urukiko atya: “[Ujurira] arasaba uru rukiko kwinjira muri ikii kibazo byihuse kubera ko atewe impungenge z’ubuzima bwe na Leta y’u Rwanda.”
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, aherutse gutangaza ko bari gusaba Leta ya Kenya kohereza Nathan Llyod, hashingiwe ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye.
Nkusi ashingiye kuri aya masezerano, yasobanuye ko Ubushinjacyaha bufite icyizere ko uyu mushoramari azoherezwa mu Rwanda, agakurikiranwaho iki cyaha cyatumye ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2018.
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?U-Rwanda-rurasaba-Kenya-koherereza-Nathan-Lloyd-uherutse-gufatirwa-i-Nairobi


