Barlaney Mufaro Gurure, umunyeshuri wiga ibijyanye n’ikirere ukomoka muri Zimbabwe, amaherezo yari ageze imbere y’umurongo w’amasaha icyenda ku mupaka w’iburengerazuba bwa Ukraine wambukiranya umupaka wa Krakovets nyuma y’urugendo rw’iminsi ine.
Igihe cye cyari kigeze ngo yambuke. Ariko ushinzwe kurinda umupaka yaramusunitse we n’abandi banyeshuri bane b’Abanyafurika yari ari kumwe nabo, bareka Abanya-Ukraine baratambuka. Byatwaye amasaha, binginga mbere y’uko nabo bemererwa kunyura ku mupaka.
Mu kiganiro twagiranye kuri telefoni na hoteri y’i Warsaw, yagize ati: “Twumvaga dufashwe nk’inyamaswa”, uyu ni Gurure, umunyeshuri mu mwaka wa mbere muri kaminuza nkuru y’iby’indege, yahunze Kyiv nyuma y’amasaha make Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yohereje ingabo muri Ukraine.
Ati: “Igihe twavaga [Kyiv] twagerageje kurokoka.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo twigeze dutekereza ko bari kudufata gutya […] Natekerezaga ko twese tungana, ko tugerageza kugumana hamwe.”
Inkuru ye ntitandukanye n’iz’abandi kuko Abanyafrika benshi bavuga ihohoterwa n’ivangura bahuye nabyo igihe bageragezaga kwambuka bahungira mu baturanyi ba Ukraine nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko kuva intambara yatangira, byibuze impunzi 677.000 zahunze ziva muri Ukraine zerekeza mu bihugu by’ibituranyi. Kimwe cya kabiri cyabo muri iki gihe bari muri Pologne. Imirongo ku mupaka ubu ifite uburebure bwa kilometero mirongo harimo n’abanyeshuri bamwe bo muri Afurika bavuga ko bategereje iminsi kugirango bambuke mu bukonje bwinshi kandi nta biryo, ibiringiti cyangwa aho kurara.


