Gicumbi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umwana yareraga

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, kuri uyu wa Gatatu, Itariki ya 02 Werurwe 2022, bwaregeye Urukiko umugabo w’imyaka 37 y’amavuko ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Nyamiyaga, bukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’ umugore babana kuko yaje kuhashaka afite uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha uregwa yagikoze mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi kwa cyenda 2021 ubwo yahengeraga nyina w’umwana adahari akamusaba ko baryamana kandi akamubuza kubivuga akamwemerera ko azamuha umurima nakomeza kumugirira ibanga.

Bivugwa ko uregwa yaje gufatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo mwana yasambanyaga kuko byaje kugaragara ko umwana atwite bamubajije uwayimuteye avuze ko yasambanyijwe n’umugabo wa nyina. Inzego zibishinzwe zihita zimufata atangira gukurikiranwa .

Uregwa mu ibazwa rye ngo yemeye ko yamusambanyije inshuro imwe akavuga ko yabitewe n’uko uwo mwana yari amubwiye ko hari undi muntu wamusambanyije yagiye gutoragura inkwi, bituma yumva nawe yabikora.

Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *