USA: Senateri abona ko kwica Putin ari byo byahagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Senateri Lindsay Graham wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), abona ko kwica Perezida Vladimir Putin ari byo byatuma intambara ya Ukraine n’u Burusiya ihagarara.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 3 Werurwe 2022, Senateri Graham yabajije niba muu Burusiya nta muntu umeze nk’umunyapolitiki Marcus Junius Brutus wagambaniye Umwami Julius Caesar akamwica, cyangwa se Colonel Claus von Stauffenberg wagerageje kwica umunyagitugu w’Umudage, Adolf Hitler.

Yabajije Abarusiya ati: “Ese mu Burusiya nta Brutus uri yo? Ese nta munyabigwi Colonel Stauffenberg uri mu ngabo z’u Burusiya?

Uyu Senateri abona ko mu gihe Perezida Putin yaba atishwe, abantu bazakomeza kuba mu bibazo bikomeye. Ati: “Niba mudashaka kuguma mu mwijima mu buzima bwose musigaje ku Isi, niba mudashaka kuba mu kato k’Isi mwugarijwe n’ubukene, mukeneye gukemura ikibazo. Uburyo bwonyine bwo guhagarika ibi ni uko umwe mu Burusiya yakwica uyu muntu.”

Senateri Graham abona ko uwakwica Putin (yamutsinze/ntiyamuvuze mu izina), yaba akoreye u Burusiya n’Isi yose igikorwa gikomeye.

Uyu munyapolitiki yatangaje aya magambo ubwo ingabo z’u Burusiya zagabaga igitero ku ruganda runini rwa Zaporozhskaya rwo muri Ukraine rutunganya ingufu za kirimbuzi, bikavugwa ko habereye imirwano ikomeye.

Urwego rwa Ukraine rushinzwe ubutabazi kuri uyu wa 4 Werurwe 2022 rwatangaje ko inkongi yibasiye uru ruganda biturutse kuri ibi bitero yamaze kuzima, kandi ngo nta muntu uramenyekana waba yayipfiriyemo cyangwa ngo ayikomerekeremo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *