Umunyapolitiki Freeman Mbowe uyoboye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, hamwe na bagenzi be batatu bashinjwaga ibyaha bitandatu birimo icy’iterabwoba, barekuwe.
Icyemezo cyo kubafungura cyakurikiye icyo kuri uyu wa 4 Werurwe 2022 cyafashwe n’Umushinjacyaha Mukuru wahagaritse ibirego bose baregwaga.
Aba banyapolitiki barekuwe nyuma y’aho abahagarariye amadini n’amatorera babisabye Perezida Samia Suluhu Hassan, ubwo bagiranaga ikiganiro i Dar es Salaam tariki ya 2 Werurwe.
Mbowe na bagenzi be batawe muri yombi muri Nyakanga 2021 byari byitezwe ko batangira kuburanishwa mu Rukiko Rukuru uyu munsi ibirego bashinjwaga byahagaritswe.



