Umwana wa Perezida mushya wa Gambia Adama Barrow yapfuye kuiki cyumweru tariki ya 15 mutarama 2017, azize kurumwa n’imbwa, akaba yapfuye ataragezwa no kwa muganga.
Amakuru atangazwa na BBC avuga ko uyu muperezida mushya atabashije kwitabira umuhango wo gushyingura uyu mwana we w’umuhungu Habibu Barrow w’imyaka 8 y’amavuko kuko ari mu buhungiro mu gihugu cya Senegal.
Perezida Barrow yabaye ahungiye mu gihugu cya Senegal umu rwego rwo kwicungira umutekano, bikaba biteganyijwe ko azagaruka ku munsi wo kurahirira ubuperezida.
Abaturage batari bacye bo muri iki gihugu nabo bakumeje guhungira mu bihugu by’abaturanyi batinya ko hashobora kuzaba imvururu zikuruwe no kutumva kimwe ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu mushya Adama Barrow ndetse na mugenzi we Yahyah Jameh ukomeje gutsimbarara ku butegetsi ndetse n’igisirikare cye kikaba giherutse gutangaza ko kikimushyigikiye.

Perezida mushya Barrow uvugwaho kuba umuyoboke w’idini ya Islam, afite abagore 2 n’abana 5 nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


