dvids_puma_11-05-18.jpg

Igisirikare cya Uganda cyibitseho izindi drones kabuhariwe mu butasi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda kiravugwaho kuba cyaguze byibuze amaduzeni abiri ya drones z’ubutasi zo mu bwoko bwa Elbit Systems Hermes 900 Kochav zifite ubushobozi bwo kugendera ku ntera iringaniye no kumara igihe kirekire mu kirere.

Drones za Hermes 900 zagaragaye muri videwo yasangijwe ku ya 24 Gashyantare na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuyobozi w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka bwa akaba n’umuhungu wa perezida.

Indege ya drone ya Hermes 900 MALE yari imwe mu zo bivugwa ko zatanzwe muri 2019 na Israel.

Byumvikane ko Kampala imaze kwakira amaduzeni abiri y’izi drones za Hermes 900 StarLiner ziturutse mu kigo cyo muri Israel kitamenyekanye.

Hermes 900 Kochav (Star) ifite ubunini buringaniye, yakorewe gusimbura drones zo mu bwoko bwa Hermes 450, zimwe mu zakoreshejwe cyane n’igisirikare hirya no hino ku Isi nk’uko tubikesha Africanmilitaryblog.

Izi drones zaguzwe na Uganda zishobora kumara amasaha 30 mu kirere igendera mu birometero hafi 10 ifite ubutumwa bwo gushaka amakuru y’ubutasi, kugenzura no gutumanaho. Ifite uburemere bwa kilogarama 970, ibaba rireshya na metero 15 n’ubushobozi bwo kwikorera ibiro 300.

dvids_puma_11-05-18.jpg

Si drones za mbere Uganda yaba yibitseho kuko yaguze izindi, zirimo RQ-11B nyinshi zakorewe muri Amerika kugirango zikoreshwe muri Somalia.

Mbere muri Gashyantare 2011, isosiyete yo muri Israel yitwa Aeronautics Defence Systems, yahawe amasezerano yo gutanga izindi drones ebyiri zo mu bwoko bwa Orbiter 2 zifite amababa ya metero 3 kandi zishobora kumara amasaha 3.5 mu kirere.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Igisirikare cya Uganda cyibitseho izindi drones kabuhariwe mu butasi
    Wagirango n’inganda bubaka zih’abashomeri akazi

  2. Igisirikare cya Uganda cyibitseho izindi drones kabuhariwe mu butasi
    Wagirango n’inganda bubaka zih’abashomeri akazi

  3. Igisirikare cya Uganda cyibitseho izindi drones kabuhariwe mu butasi
    amafaranga yababanye menshi bahitamo kugura intwaro

  4. Igisirikare cya Uganda cyibitseho izindi drones kabuhariwe mu butasi
    amafaranga yababanye menshi bahitamo kugura intwaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *