Umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga mu kigo cy’ishuri ry’ubumenyingiro IPRC-Kicukiro yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro afite kasha z’impimbano zigera kuri 39 zitandukanye.
Polisi itangaza ko izi kasha ziganjemo iz’ibigo bya Leta birimo amabanki, amashuri, ibigo by’ubutabera n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu munyeshuri ubusanzwe wiga ibijyanye n’amazi muri iki kigo yafashwe ku itariki ya 13 mutarama 2017 nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri yigamo rya IPRC-Kicukiro ahawe amakuru y’uko hari umwe mu banyeshuri be ufite kashe z’impimbano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:” bamwe mu banyeshuri babwiye umuyobozi w’ishuri ibijyanye n’uko Tuyishime yaba atunze izo kashe ndetse ko ashobora kuba azikoresha ibintu bitari byiza, nuko nawe ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda. Twahise tujya gusaka mu rugo aho aba, maze tuhasanga kashe 39 z’ibigo bya Leta bitandukanye birimo za banki, amashuri, noteri ndetse n’iz’ibigo by’ubutabera”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomwjw anavuga ko hagikorwa iperereza ry’ibanze rya Polisi aho rimaze no gutahura ko yari afite n’ibindi byangombwa by’ibihimbano muri mudasobwa ye bimwemerera inguzanyo yo kwiga, n’ibindi bitandukanye.
SP Hitayezu yaboneyeho umwanya wo kwihanangiriza abantu nk’abo bakora ibyangombwa by’ibihimbano aho yavuze ko hari amategeko ahana buri wese uzafatanwa bene ibi byangombwa by’ibihimbano uko byaba bimeze kose.
Yakomeje avuga ko icyaha kiramutse kimuhamye igihano yahabwa gikubiye mu ngingo ya 606 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ashobora kugera kuri miliyoni eshatu.
Tuyishime afashwe nyuma y’uko hari hashize ukwezi Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru undi witwa Kubwimana Ibrahim nawe wafatanwe ibyangombwa by’ibihimbano.
Icyo gihe Kubwimana afatwa mu kwezi gushize kw’Ukuboza, yari afite ibyangombwa by’ubutaka by’ibihimbano, iby’amasoko ya leta n’andi anyuranye, indangamuntu, amakashe 22 , indangamanota nazo z’impimbano n’ibindi.
Mu gufatwa kwe , byaje kugaragara ko yakoraga ndetse akanagurisha ibyangombwa by’ibihimbano by’amasoko ya leta n’andi ku bantu bifuzaga umwenda muri za banki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
SP Hitayezu yavuze ko nyuma guhabwa amakuru, yafatiwe mu cyuho arimo gukora indangamuntu n’amakarita ya gipolisi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


