Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2017, leta y’u Burundi yatangiye gahunda yo gukura abasirikare bayo bari mu basirikare b’umuryango w’ubumwe bw’Afrika AMISOM, aba basirikare bakaba bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP bitangaza ko u Burundi bufashe uyu mwanzuro kuko abasirikare ba bwo bamaze igihe batabona umushahara wabo bagenerwa n’umuryango w’ubumwe bw’u Bulayi kuva mu mezi ashize kugeza na nubu izo ngabo zibumbiye muri AMISOM zidahembwa.
Umuryango w’ubumwe bw’u Bulayi ushinjwa kudashaka kunyuza amafaranga y’aba basirikare kuri konti yz leta nk’uko byari bisanzwe bikorwa ahubwo ugashaka kuyanyuza kuri konti z’abo basirikare ku giti cyabo kubera ibibazo bya politiki biri muri kiriy gihugu ariko leta ikabyanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa mbere, nibwo Perezida Nkurunziza yategetse Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse n’uw’ingabo gukura izi ngabo muri Somalia aho ziri mu butumwa bw’amahoro kuko ntaa bwumvikane bwabashije kuboneka hagati y’u Burundi ndetse numuryango w’ubumwe bw’u Bulayi.
Igihugu cya Somalia cyari kirimo abasirikare b’u Burundi bari muri AMISOM bagera ku bihumbi 5400, ¼ cy abo kikaba kigize inteko ya AMISOM none aba basirikare bakaba batangiye gukurwa muri kiriya gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


