Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko misile nyinshi z’u Burusiya zasenye ikibuga cy’indege cya gisivili i Vinnytsia rwagati muri Ukraine.
Imijyi myinshi hamwe n’ibirindiro byo mu kirere muri Ukraine byatewe ibisasu, birasa cyangwa byibasirwa na misile ballistique ziva mu Burusiya ku munsi wa 11 w’ibitero byabwo.
Ariko Vinnytsia iri mu burengerazuba bwa Ukraine rwagati, kure y’umupaka w’u Burusiya na Belarus, mu gace kagaragayemo ibitero bike nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga.
Damage to Vinnytsia airport after the cruise missile strikes earlier today pic.twitter.com/cYEAbNchT6
— OSINTtechnical (@Osinttechnical) March 6, 2022
Perezida Zelensky ati: “Mperutse kumenyeshwa ibijyanye n’igitero cya misile kuri Vinnytsia. Roketi umunani … Ikibuga cy’indege cyarasenyutse rwose”.
Zelensky yaboneyeho umwanya wo kongera gusaba ko ibihugu by’iburengerazuba byashyira ingufu mu karere indege zitemerewe kunyuramo hejuru ya Ukraine kugira ngo birinde ibitero by’u Burusiya.



2 Responses
Misile z’u Burusiya zasenye ikibuga cy’indege cya gisivili – Perezida Zelensky
Reka bakurase wanze kumva
Misile z’u Burusiya zasenye ikibuga cy’indege cya gisivili – Perezida Zelensky
Reka bakurase wanze kumva