2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique

Sangiza iyi nkuru

Urubuga rw’Abanyamerika rusesengura ibya gisirikare ruzwi nka Global Firepower, rwasohoye urutonde rw’ibihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi muri uyu mwaka wa 2022 bitarimo u Rwanda.

Ni urutonde ruriya rubuga rusohora buri mwaka.

Global Firepower ikora ruriya rutonde igendeye ngingo zigera kuri 50 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’abasirikare bari mu kazi ndetse n’ibikoresho bya gisirikare igihugu gitunze.

U Rwanda nta na rimwe rurasohoka kuri uru rutonde, gusa ibihugu byinshi bituranye na rwo bikunze kurugaragaraho.

Urutonde GFP iheruka gusohora kandi ruriho ibihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Mozambique bisanzwe bifashwa n’igisirikare cy’u Rwanda mu gucunga umutekano wabyo, ndetse no kubaka ubushobozi n’ubunyamwuga bwabyo.

Mozambique iri ku mwanya wa 116 mu bihugu bifite igisirikare gikomeye ku Isi, Sudani y’Epfo iri ku wa 103 mu gihe Repubulika ya Centrafrique iri ku mwanya wa 133.

Umusesenguzi waganiriye na BWIZA yavuze ko kuba u Rwanda rutari kuri uru rutonde bitavuze ko Igisirikare cyarwo ari icy’intege nke, kuko ibyinshi mu bihugu biruriho bidafite Igisirikare gikomeye kurusumbya.

Ati: “Biterwa n’uko ibihugu bitanga amakuru yerekeye igisirikare cyabyo, kandi abakora ruriya rutonde ntibaba bafite amakuru ahagije.”

Yunzemo ati: “None se ni gute wakumvisha umuntu ko Centrafrique ifite igisirikare gikomeye gusumbya u Rwanda, kandi Ingabo z’u Rwanda ari zo zicungira umutekano Perezida wayo? Cyangwa ni gute wavuga ngo Igisirikare cya Mozambique gikomeye gusumbya icyacu kandi abasirikare bacu ari bo bari guha imyitozo ababo? Urebye ibyinshi mu bihugu biri kuri uru rutonde ntibyakwigereranya n’u Rwanda.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteganya kongera ingengo y’imari zigenera igisirikare cyazo muri uyu mwaka wa 2022 ikagera kuri $ miliyari 770, ni zo ziza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite igisirikare gikomeye ku Isi.

Igihugu cy’u Burusiya kuri ubu gihanganye mu ntambara na Ukraine ni cyo kiza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira igisirikare karahabutaka, mu gihe u Bushinwa buheruka kongera ingengo y’imari bugenera igisirikare cyabwo ikagera kuri $ miliyari 230 ku mwaka ari bwo buza ku mwanya wa gatatu.

Mu bindi bihugu harimo u Buhinde bwa kane, u Buyapani bwa gatanu, Koreya y’Epfo ya gatandatu, u Bufaransa bwa karindwi, u Bwongereza bwa munani, Pakistan ya cyenda na BrĂ©sil ya 10.

Igihugu cya Ukraine gihanganye n’u Burusiya igisirikare cyayo kiri ku mwanya wa 22 ku Isi, icya Iran kiri ku mwanya wa 14 mu gihe icya Koreya ya Ruguru kiri ku mwanya wa 30.

Igisirikare cya Misiri kiri ku mwanya wa 12 ku Isi ni cyo kiza ku mwanya wa mbere mu gukomera muri Afurika, kigakurikirwa n’icya Afurika y’Epfo, icya AlgĂ©rie ndetse n’icya Nigeria.

Congo Kinshasa ni yo ifite igisirikare gikomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo (kiri ku mwanya wa 76 ku Isi), kigakurikirwa n’icya Kenya cya 81, icya Uganda cya 92 kigakurikiraho, na cyo kigakurikirwa n’icya Sudani y’Epfo cya 103 ndetse n’icya Tanzania cya 113.

Soma Izindi Nkuru

32 Responses

  1. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Nibyo umusesenguzi yatanze ibitekerezo by’ukuri!Kuba umunyembaraga SI ukwambara isengeri ngo werekaneko wubatse umubiri policies za RDF ni lnyamibwa!

    1. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
      Igisilikari gikomeye bivuze byinshi. Iyo ingabo zacu zoherejwe kurwanira abo tutazzi nko muri Mozambique, ntabwo baba baduhisemo nk’aho turi kamara. Hari ibindi biba byihishe inyuma. Ese koko twaba turusha ingabo SADEC cyanga Afurika y’Epfo? Kuki ibihugu nka Egypt ataribyo byohereza ingabo aho hose ariko akaba aritwe twumva twatabara hilya no hino? Hari ibihugu muri Afurika bifite ingengo y’imari ya ministeri y’ingabo iruta ingengo y’imari y’igihugu cy’Urwanda. Ibaze nawe!

      1. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
        Igisirikate cy’u Rwanda gifite indangagaciro, umuhate, umurava na discipline utasanga ahandi, nonese turemeranya ko u Rwanda Ari urwa gatatu mu isi n’urwakabiri Muri Africa kugira umubare w’ingabo nyinshi mu ngabo z’umuryango w’abibumbye Kandi nanone naho zigiye abaturage naho bazivuga ibigwi

      2. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
        Igisirikate cy’u Rwanda gifite indangagaciro, umuhate, umurava na discipline utasanga ahandi, nonese turemeranya ko u Rwanda Ari urwa gatatu mu isi n’urwakabiri Muri Africa kugira umubare w’ingabo nyinshi mu ngabo z’umuryango w’abibumbye Kandi nanone naho zigiye abaturage naho bazivuga ibigwi

    2. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
      Igisilikari gikomeye bivuze byinshi. Iyo ingabo zacu zoherejwe kurwanira abo tutazzi nko muri Mozambique, ntabwo baba baduhisemo nk’aho turi kamara. Hari ibindi biba byihishe inyuma. Ese koko twaba turusha ingabo SADEC cyanga Afurika y’Epfo? Kuki ibihugu nka Egypt ataribyo byohereza ingabo aho hose ariko akaba aritwe twumva twatabara hilya no hino? Hari ibihugu muri Afurika bifite ingengo y’imari ya ministeri y’ingabo iruta ingengo y’imari y’igihugu cy’Urwanda. Ibaze nawe!

  2. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Nibyo umusesenguzi yatanze ibitekerezo by’ukuri!Kuba umunyembaraga SI ukwambara isengeri ngo werekaneko wubatse umubiri policies za RDF ni lnyamibwa!

  3. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    USA n’ibigambo gusa kubera kwishyira hejuru nk’ibivejuru,rwose Russia yabanyuzeho kera mu gisirikare ahubwo bo baricecekera nta bigambo byo kwiyamamaza bagira,naho ibyo bifaranga barundamo rwose igisirikare s’amafranga ahubwo n’ishyaka,none se ejo bundi aha ko Afghanistan yabahondaguye igira frw angahe?

  4. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    USA n’ibigambo gusa kubera kwishyira hejuru nk’ibivejuru,rwose Russia yabanyuzeho kera mu gisirikare ahubwo bo baricecekera nta bigambo byo kwiyamamaza bagira,naho ibyo bifaranga barundamo rwose igisirikare s’amafranga ahubwo n’ishyaka,none se ejo bundi aha ko Afghanistan yabahondaguye igira frw angahe?

  5. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Abaratubeshya bagendera kumaranga mutima

  6. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Abaratubeshya bagendera kumaranga mutima

  7. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Erega bababirebera Aho banana agatubutse

  8. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Erega bababirebera Aho banana agatubutse

  9. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Nkeneye ipikipiki Boxer itarengeje 500frws?

  10. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Nkeneye ipikipiki Boxer itarengeje 500frws?

  11. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Rwanda komeza utere imbere, ibanga niryo rya mbere kuburyo uwakwibeshyaho yakwisukira ukamwereka uko intama zambarwa

  12. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Rwanda komeza utere imbere, ibanga niryo rya mbere kuburyo uwakwibeshyaho yakwisukira ukamwereka uko intama zambarwa

  13. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Ndashakambabaze igisirikare c’uburundi kirikumwanya wakangahe?

  14. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Ndashakambabaze igisirikare c’uburundi kirikumwanya wakangahe?

  15. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Yewe Ndabona utamenya icyo bagenderaho pe ibaze ngo na CONGO Iri imbere yacu ntabwo bibaho ndabihakanye

    Nabyabihugu twagiye kugaruramo no kubungabunga amahoro ngo biri imbere yacu! nigute umunyeshuri yarusha amanota uwamukosoye? ko binabaye ngombwa wayamwima.

  16. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Yewe Ndabona utamenya icyo bagenderaho pe ibaze ngo na CONGO Iri imbere yacu ntabwo bibaho ndabihakanye

    Nabyabihugu twagiye kugaruramo no kubungabunga amahoro ngo biri imbere yacu! nigute umunyeshuri yarusha amanota uwamukosoye? ko binabaye ngombwa wayamwima.

  17. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Niba America Ariyo yambere Abanya Ukraine Bari Kurimbuka Barihehe? Izombaraga Nibazikoreshe Mugutabara Inzirakarengane. Abobavugako Arabambere Nibigaragaze Batabare Ukraine.

  18. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Niba America Ariyo yambere Abanya Ukraine Bari Kurimbuka Barihehe? Izombaraga Nibazikoreshe Mugutabara Inzirakarengane. Abobavugako Arabambere Nibigaragaze Batabare Ukraine.

  19. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Baba biyokera ibyabo bakabishyira hanze twe ntitwakwishyira hanze bazatuyobereho tubereke ubudasa burya nta kwitaka tuzajya tubafasha kandi tuzatanga umusanzu aho ikiremwa muntu cyose gifite ibibazo

  20. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Baba biyokera ibyabo bakabishyira hanze twe ntitwakwishyira hanze bazatuyobereho tubereke ubudasa burya nta kwitaka tuzajya tubafasha kandi tuzatanga umusanzu aho ikiremwa muntu cyose gifite ibibazo

  21. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Urwo rutond sindwemer dutabar ibihug non ngo ntidukomey ntibitugush tugumane indangagacir zacu.

  22. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Urwo rutond sindwemer dutabar ibihug non ngo ntidukomey ntibitugush tugumane indangagacir zacu.

  23. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Haha!Harukuba Injyengo yimari ishorwa mujyisirikare arinyinshi.Harinokuba ubumenyi,discipline ndetse nishyaka aribyo bishorwa mujyisirikare.Inkotanyi zifata Urwanda ntanjyengo yimari ihambaye zarizifite nkiza FAR.So RDF is made up of special skills and discipline.

  24. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Haha!Harukuba Injyengo yimari ishorwa mujyisirikare arinyinshi.Harinokuba ubumenyi,discipline ndetse nishyaka aribyo bishorwa mujyisirikare.Inkotanyi zifata Urwanda ntanjyengo yimari ihambaye zarizifite nkiza FAR.So RDF is made up of special skills and discipline.

  25. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Aba Bazi kwikina, twebwe suko duteye ibyacu ni ibikorwa, kandi kimwe mubiranga igisirikare cy’umwuga ni “IBANGA”. Uwumva tworoshye azarenge umupaka tumwereke. Buri munsi turabibereka ariko wagirango ntamaso bagira. Ese ko Nabonye ibyo byose badukangisha batubona bakiruka bakabita ahubwo akaba aribyo dukoresha tubarasa.Ibyo watunga byose, Igisirikare kitaba mumutima ntabwo aba Ari igisirikare.

  26. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Aba Bazi kwikina, twebwe suko duteye ibyacu ni ibikorwa, kandi kimwe mubiranga igisirikare cy’umwuga ni “IBANGA”. Uwumva tworoshye azarenge umupaka tumwereke. Buri munsi turabibereka ariko wagirango ntamaso bagira. Ese ko Nabonye ibyo byose badukangisha batubona bakiruka bakabita ahubwo akaba aribyo dukoresha tubarasa.Ibyo watunga byose, Igisirikare kitaba mumutima ntabwo aba Ari igisirikare.

  27. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Ahubwo x ko igisirikare cy,urwanda nigute bagisiga inyuma kndi gikomeye kiraruta icya congo Kinshasa kure nukuvugango barebera kubikoresho gusa naho guhangana kurugamba congo yokwibura kurutonde ariko kubikoresho irenze urwanda ntibinahuye pi

  28. 2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
    Ahubwo x ko igisirikare cy,urwanda nigute bagisiga inyuma kndi gikomeye kiraruta icya congo Kinshasa kure nukuvugango barebera kubikoresho gusa naho guhangana kurugamba congo yokwibura kurutonde ariko kubikoresho irenze urwanda ntibinahuye pi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *