Umwana w’imyaka 16 y’amavuko ari mu gihome akurikiranyweho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 64 mu gihugu cy’u Bwongereza amusanze mu nzu ye.
Urukiko rwa Nottingham rwanzuye ko uyu mwana agomba gufungwa imyaka 9 nyuma yo kugaragaza imyitwarire idahwitse bavuga ko ashobora kuba yabitewe no gukoresha ibiyobyabwenge.
Uyu mwana utatangajwe amazina kubera akiri munsi y’imyaka 18, yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umukecuru ungana na nyirakuru nyuma y’uko hakozwe ibizamini byo kureba niba koko yamusambanyije bagasanga yabikoze nk’uko byanemejwe n’uyu mukecuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi yo muri aka gace yatangaje ko kuba uyu mwana yakatiwe gufungwa imyaka 9 bitajyanye gusa no kuba yasambanyije umukecuru, ahubwo ko yamusebeje ku buryo uyu mukecuru yahise anarwara ihungabana rishobora no gutuma ava ku kazi ke, ndetse no kuba atari ubwa mbere uyu mwana akurukiranyweho gufata ku ngufu abamuruta aho ku itariki ya 23 Ukuboza 20166 nabwo yari yashinjwe ibyaha nk’ibi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


