Indimi zizaba zivugwa cyane ku Isi mu myaka 30 iri imbere

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Icyongereza, Igishinwa, Icyesipanyole n’Igihindi (cyangwa Icyarabu ukurikije ibigereranyo) ari zo ndimi enye zivugwa cyane ku Isi, Igifaransa kiza ku mwanya wa gatanu hamwe na miliyoni 300 bavuga Igifaransa ku Isi. Dukurikije ibipimo by’imibare y’abaturage, mu 2050, Igifaransa gishobora kuzaba kivugwa n’abantu bagera kuri miliyoni 700, bityo kikaba gishobora kuzamuka imbere.

Nk’uko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Bufaransa (INED) kibitangaza, mu myaka mirongo itatu, Afurika izaba umugabane utuwe cyane kurusha indi ku Isi ituwe n’abaturage barenga miliyari 2.5. Rero, mu 2050, umuntu umwe kuri bane azatura kuri uyu mugabane kandi Nigeria izaba igihugu cya gatatu gituwe cyane ku Isi, nyuma y’u Bushinwa n’u Buhinde. Ibi bikaba bizahindura imiterere y’urutonde rw’indimi zivugwa cyane ku Isi.

Nk’uko Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ubitangaza, mu myaka mirongo itatu, umubare w’abavuga Igifaransa ushobora kwikuba gatatu, kandi icya rimwe rugahinduka ururimi ruvugwa na hafi 8% by’abatuye Isi (ugereranije na 3% muri iki gihe).

Impamvu zitandukanye zisobanura iri terambere

Ku ruhande rumwe, ni impamvu z’abaturage. Igifaransa kivugwa mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika, harimo 21 nk’ururimi rukoreshwa n’ubuyobozi cyangwa rurwunganira, kandi kubera ihindagurika ry’imiterere y’umugabane wa Afurika, hafi 85% by’abavuga Igifaransa bazaba ari Abanyafurika mu 2050.

Ku rundi ruhande, OIF igaragaza ko Igifaransa ari ururimi rwa kabiri rwigwa cyane ku Isi, ururimi rwa kabiri rukoreshwa cyane mu mashyirahamwe mpuzamahanga no mu bitangazamakuru, ururimi rwa gatatu mu bucuruzi, n’urwa kane kuri interineti nk’uko iyi nkuru dukesha cnews.fr ivuga.

Igifaransa kandi nacyo rurimi rwonyine ku Isi, hamwe n’Icyongereza, zikoreshwa ku migabane itanu. Abantu bagera kuri miliyoni 300 mu bihugu 106 bashobora kuvuga Igifaransa.

Mu yandi magambo, mu 2050, kubera imibanire mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu abaturage bazarushaho kwiyongera muri iki kinyejana, Igifaransa gifite amahirwe yo kuzaba kivugwa kurusha Icyesipanyole, Icyarabu n’Igihindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *